Amakuru

Musanze: Urukiko rwaburanishije ubujurire bw’uwari Gitifu na Mugenzi we

Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwaburanishije ubujurire bwa Ndagijimana Frodouard, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo mu Karere ka Rulindo na mugenzi we Eugene Mporanyimana, bakurikiranyweho ibyaha byo gutanga indonke no gukoresha inyandiko mpimbano.

Abo bagabo bombi bafungiwe mu Igororero rya Musanze, baburanye ku bujurire bw’ifungwa ry’agateganyo ry’iminsi 30 bahanishijwe n’Urukiko Rw’ibanze rwa Gakenke mu rubanza rufite n° RDP 00184/2024.TB, rwaciwe ku wa 3 Ukuboza 2024 bavuga ko batishimiye imikirize yarwo.

Muri uru rubanza, abo bagabo bagaragarije Urukiko ko ibyaha bakurikiranyweho ari ibihimbano, Ndagijimana Frodouald asaba ko yarekurwa kuko ngo yatanze umwirondoro uzwi kandi wuzuye kandi ko hari n’urundi rubanza yari yaremerewe kujya uruburana adafunzwe kandi atigeze atoroka avuga ko n’uru yaruburana adafunzwe.

Ndagijimana Frodouald wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo mu Karere ka Rulindo akaza kugirwa umujyanama wa Komite Nyobozi yahakanye yivuye inyuma ataziranye na Mporanyimana Eugene bareganwa, avuga ko batari gukorana ibyo byaha bataziranye.

Yagaragaje kandi ko ngo Ubushinjacyaha hari aho bwavuze ko indonke batanze ari ibihumbi 50 ahandi bukivuguruza buvuga ko ari ibihumbi 16 bityo ko Urukiko Rw’ibanze rwa Gakenke rwari kubitesha agaciro, agasaba ko Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwamurekura.

Nyuma y’uburanisha, Urukiko rwanzuye ko urubanza kuri ubu bujurire izasomwa ku wa Kane tariki 9 Mutarama 2025 saa munani ku cyicaro cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze.

Ingingo ya 66 y’itegeko n°027/2019 ryo kuwa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha iteganya ko ukekwaho icyaha akurikiranwa adafunzwe mu gihe ingingo ya 76, agace kayo ka 4 y’iryo tegeko iteganya ko umucamanza uburanisha ibirego by’ifunga n’ifungura by’agateganyo, afite inshingano zirimo gusuzuma niba hari impamvu zikomeye zituma ushinjwa yafungwa cyangwa niba yafungurwa by’agateganyo.

Ndagijimana Frodouald yari Gitifu w’Umurenge wa Mbogo mu Karere ka Rulindo waje kugirwa umujyanama wa Komite Nyobozi, na mugenzi we Mporanyimana Eugène wari umuyobozi w’Ishuri bafatiwe hamwe.

Bafashwe tariki 12 Ugushyingo 2024 bakurikiranyweho gutanga indonke kugira ngo uwakorewe icyaha yivuguruze mu mvugo yatanze mu butabera, koshya abitabajwe mu nzego z’ubutabera no gucura umugambi wo gukora icyaha.

Icyo gihe, RIB yavuze ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko Ndagijimana yitabaje Mporanyimana Eugène bivugwa ko yari inshuti ye, kugira ngo bashake uko babona ikimenyetso cyayobya Urukiko ku cyaha yaregwaga cyo gusambanya umwana w’imyaka 15.

Mu minsi yabanjije, Ndagijimana yamenyekanye cyane binyuze mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugirana ikibazo na Meya w’Akarere ka Rulindo, byatewe ahanini no kuba Umuyobozi w’Akarere yarirukanye mu kazi Ndagijimana ariko undi agaragaza ko yarenganyijwe ndetse Komisiyo y’Abakozi ba Leta isaba ubuyobozi bw’akarere kumusubiza mu kazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button