Amakuru

Musanze: Umwana w’imyaka 14 yatawe muri yombi ashinjwa gusambanya ihene y’umuturanyi

Mu Karere ka Musanze mu Umurenge wa Muko Akagali ka Mburabuturo mu Mudugudu wa Kigasa, umwana w’imyaka 14 y’amavuko yatawe muri yombi na polisi nyuma yo gusambanya ihene y’umuturage basanzwe baturanye.

Aya mahano yabaye tariki ya 13 Gicurasi 2021, ubwo uyu mwana w’imyaka 14 y’amavuko yasangaga ihene y’umuturanyi wabo iziritse mu kinani irimo kurisha maze ahita atangira kuyisambanya arangije ahita aburirwa irengero ndetse amakuru akaba avuga ko iyo hene yari yenda no kubyara ikaba yarahise iramburura.

Nkuko amakuru dukesha igihe abivuga, nyiri ihene akimara kubona yasambanyijwe yahise atanga ikirego mu buyobozi bw’Umudugudu maze umwana atangira gushakishwa n’inzego z’ibanze zifatanije na polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze, umwana akaba yaraje gufatwa tariki ya 17 Gicurasi 2021 ahita anatabwa muri yombi.

Murekatete Triphosie Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, yavuze ko amakuru y’itabwa muri yombi ry’uriya mwana ariyo, ngo kuko kugeza ubu afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Muhoza, aho iperereza rigikomeje kugirango hamenyekane ukuri kwimbitse ku cyaha akurikiranyweho.

Nubwo uyu mwana yatawe muri yombi azira gusambanya ihene y’umuturanyi wabo, ababyeyi b’uyu mwana ndetse n’uyu mwana ubwe barahakana ko nta cyaha cyo gusambanya ihene kigeze kibaho, ahubwo ngo uyu muturanyi arashaka gufungisha umwana wabo ku busa kandi nta cyaha yakoze.

Nkuko mu gitabo cy’amategeko agenga ibyaha n’ibihano mu Rwanda bimeze, ingingo ya 142 ivuga ko umuntu wese ukora igikorwa gishingiye ku gitsina ku nyamaswa, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button