Amakuru

Musanze: Umwana wari umaze iminsi itatu avutse wari watawe mu musarani yakuwemo ari muzima

Mu Karere ka Musanze Umurenge wa Gacaca, haravugwa inkuru y’uruhinja rw’iminsi itatu rwakuwe mu musarani nyuma yo gutabwamo n’umuntu utari wamenyakana, uyu mwana akaba yakuwemo akiri muzima nkuko amakuru dukesha Kigalitoday abivuga.

Ibi byabaye ku munsi w’ejo hashize tariki ya 9 Gashyantare 2020, ubwo umugore yumvaga umwana ari kurira, maze asanaga uwo mwana arimo kurirra mu musaranai niko guhita ahamagara abantu maze baraza umwana bamukuramo ndetse avamo agihumeka umwuka w’abazima.

Uyu mwana akimara gukurwa muri uwo musarani yahise ajyanwa kwa muganga ku bitaro bya Ruhengeli, aho kuri ubu arimo kwitabwaho n’abaganga ndetse abaganga bakaba batangaza ko uyu mwana kuri ubu ameze neza ntakibazo.

Nkuko byatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacaca Anicet Habinshuti, yavuze ko ubu barimo gukora iperereza ngo hamenyekane uwaba yarataye uyu mwana muri uriya musarani ndetse bakaba barimo gutekereza uko uyu mwana yazabonerwa abantu bo kumurera, mu gihe akomeje kwitabwaho n’umubyeyi witwa Mukeshimana Marie Chantal aho ari mu bitaro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacaca muri Musanze, Habinshuti Anaclet, akaba yakomeje asaba abakobwa ko bakwirinda gutwara inda zitateganijwe kuko ariho hava ibikorwa nkiki byo guta abana, kuko baba batarateguye kubarera, kandi iyo utaye umwana hanyuma akitaba Imana uba umwishe kandi yakabaye abaho, ikindi mukwiye kumenya nuko ibikorwa nkibi ari ibyaha bihanwa n’amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button