Amakuru

Musanze: Ubutaka bwo mu birwa bya Ruhondo bwabaye imari ishyushye

Bamwe mu baturage bafite ubutaka mu Kirwa cya Kirwa kiri mu Kiyaga cya Ruhondo mu Murenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze, bavuga ko batewe impungenge n’abantu birirwa baza kubagurira ubutaka bwabo kuko hari abadatinya kugura n’ubwarangije kugurwa basiganwa n’uko bwabaye imari ishyushye.

Bavuga ko iyi nkubiri yo kugurirwa ubutaka huti huti, yaturutse ku kuba bamwe mu baturage bari bahatuye bimuwe mu birwa bakajya gutuzwa ahandi, abandi bahasigaye nabo bagasabwa kwimuka kuri ibyo birwa bigateganyirizwa ibikorwa by’ubukerarugendo.

Ibyo bikimara kwemezwa muri 2022, hagiyeyo abashoramari babiri bizwi n’Akarere ka Musanze, batangira kugurira abaturage ku bwumvikane ariko muri ibi bihe bya vuba haduka abasherisheri [Chercheurs], birirwa muri abo baturage babagurira ubutaka kugira ngo bazabugurishe ku kiguzi gihenze igihe imirimo y’ishoramari mu bukerarugendo izaba yatangijwe.

Igiteye impungenge abagituye muri Birwa, ni uko usanga abo basherisheri bagura ubutaka batitaye ku ngaruka bishobora kuzateza kuko hari aho usanga bagura n’ubutaka bwamaze kugurwa bishobora kuzakoma mu nkokora ishoramari mu gihe bazasanga abatunze kuri ubwo butaka ari benshi cyangwa bakabahenda cyane kandi bo barabuguze kuri make.

Habimana Claude, ni umwe muri bo, yagize ati “Bari kuza bakabugura nk’abasahuranwa, mbere hari umushoramari witwaga Habimana waje agura igice kimwe, uwemeye akamugurira, ubyanze nta gahato. Nyuma haje abasherisheri batangira kugurira abaturage n’ahari haraguzwe n’undi akahagura nanone, akakujyana akwihereranye ugasinya ibyangombwa akabitwara, byanze bikunze bizateza ibibazo, twifuza ko baduha abashoramari bazima.”

Mukangoga Angelique nawe ati “Umusherisheri ari kuza akagutwara akaguha amafaranga agusaba gusinya impapuro ziri mu byongereza ntitwize abenshi basinya ibyo batazi, byateranya imiryango kuko niba umuturage yarariye ay’umushoramari wa mbere undi akaza akamuterebuza ashyize mu bibazo umuturage ugurishije isambu kabiri, hari abazafungwa abandi babure byose bangare.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien, avuga ko ubwo iki kibazo bakimenyaga, basabye abaturage gushishoza, aho baguye n’ikibazo bakegera ubuyobozi bubegereye bukabafasha.

Ati “Ubwo mperukayo icyo kibazo nari nacyumvise. Hari ibibazo bibiri kimwe cy’abo bakomisiyoneri n’abandi bashaka gutuburira abaturage bashobora guca ruhinganyuma bagakora ibintu nk’ibyo ukumva byarabaye.”

“Icyo dukangurira abaturage ni ukugisha inama ubuyobozi buhari n’inzego zitandukanye, kuko duhari ku bwabo kugira ngo ibyabo byekugenda babirebera, cyangwa ngo bibyare amakimbirane azagorana kuyakemura. Nibagurishe mu buryo buzwi bunoze buteganywa.”

Muri rusange, Akarere ka Musanze kari gafite abashoramari babiri bifuzaga kugurira abaturage batuye mu Birwa mu buryo buzwi n’ubuyobozi ariho abasherisheri bihishe bagatangira kugurira abaturage kuri make kugira ngo nabo bazagurishe byahenze abashoramari.

Ubutaka bwo mu birwa bya Ruhondo ni imari

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button