MUSANZE: Polisi yafashe batatu bacyekwaho kwiba moto
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Musanze, yafashe abagabo batatu bacyekwaho kwiba no gusenya moto bagamije kugurisha ibyuma byayo.
Bafatanywe ibyuma bya moto ifite nimero RE 466 X mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 14 Gicurasi, mu mudugudu wa Nyamuremure, akagari ka Kigombe mu murenge wa Muhoza.
Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’uwibwe moto.
Yagize ati: ”Twahawe amakuru n’umuturage ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, ahagana ku isaha ya saa moya avuga ko yibwe moto n’abantu bataramenyekana, bayikuye mu cyumba yari ibitsemo. Mu iperereza ryakozwe haje gufatwa abagabo batatu, mu gitondo cyo ku Cyumweru, nyuma y’uko abapolisi babasatse bakabasangana umufuka wari ubitsemo ibyuma bya moto yibwe na nimero yayo bari bahishe mu nzu itaruzura yubatse muri uwo mudugudu wa Nyamuremure.”
Bamaze gufatwa biyemereye ko ari bo bayibye babifashijwemo n’umwe muri bo, wari usanzwe ari umuzamu wo mu rugo rwibwemo iyo moto, bakaba bari barimo gushaka abakiriya bazabagurira ibyuma.
SP Ndayisenga yashimiye uwatanze amakuru yatumye moto ihita ifatwa ibyuma byayo bitaragurishwa, aburira abakomeje kwishora mu bujura ko babireka bagatekereza umurimo w’amaboko bakora aho kumva ko inzira yo kwiba ari yo izabateza imbere.
Abafashwe uko ari batatu bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Muhoza kugira ngo hakomeze iperereza, moto isubizwa nyirayo.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka 2, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi 6 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Mu ngingo ya 167; ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira; kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije; kwiba byakozwe nijoro cyangwa byakozwe n’abantu barenze umwe.