Amakuru

MUSANZE: Hafashwe batatu bacyekwaho kwangiza ibikorwaremezo

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Musanze, yafashe abagabo batatu bacyekwaho kwangiza ibikorwaremezo biba insinga ku miyoboro y’amashanyarazi zipima ibilo 198 bagamije kuzigurisha.

Bafatiwe mu mudugudu wa Nyamuremure, akagari ka Mpenge mu murenge wa Muhoza,  bapakiye mu modoka yo mu bwoko bwa Mitsubishi nimero RAF 657 Y, Ibyuma bishaje birimo n’insinga z’amashanyarazi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati:”Hari hashize igihe abaturage bataka ko bibwa insinga z’amashanyarazi n’abantu bataramenyekana, bigateza icuraburindi, kandi ko baziba bagamije kuzigurisha mu byuma bishaje bakunze kwita Injyamani.”

Yakomeje avuga ati:”Hahise hatangira ibikorwa byo kubashakisha, hashyirwa abapolisi ku muhanda  uva Musanze werekeza mu Mujyi wa Kigali, hafi saa Kumi n’ebyiri za mu gitondo mu mudugudu wa Nyamuremure, haza gufatirwa imodoka yari irimo abagabo batatu, ipakiye ibyuma bishaje bayisatse basangamo insinga z’amashanyarazi bashishuye, zipima Kgs 198 bahita bafatwa.”

Bamaze gufatwa bavuze ko izo  nsinga z’amashanyarazi ndetse n’ibyuma  bari babigemuye mu Karere ka Bugesera,  ariko ko nabo babigura n’abandi bantu babibazanira ntibabashe kumenya imyirondoro yabo.

SP Mwiseneza yashimiye abaturage batanze amakuru kugira ngo bafatwe, abashishikariza gukomeza kurinda ibikorwaremezo kuko ari bo bifitiye akamaro cyane mu buzima bwa buri munsi.

Yaburiye bakomeje kwishora mu bujura bw’insinga no kwangiza ibindi bikorwaremezo ko bihanwa n’amategeko kandi ko Polisi izakomeza gukora ibikorwa byo kubafata bagashyikirizwa ubutabera.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Muhoza kugira ngo hakomeze iperereza.

Ingingo ya 182 y’Itegeko No. 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha ibihano muri rusange, ivuga ko; Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose byitumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko kitarenze imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button