Musanze Fc yanganyije na Bugesera FC ikomeza kwerekeza mu manga
Ikipe ya Musanze FC imwe rukumbi ibarizwa mu kiciro cya mbere cya Shampiyona y’Igihugu yanganyije na Bugesera FC, ikomeza kwerekeza habi hayiganisha mu makipe ashobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri.
Mu mukino wa 20 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 8 Werurwe 2025, aho Ikipe ya Musanze FC yakiriye Bugesera FC kuri Stade Ubworoherane, amakipe yombi yangingije ubusa ku busa bituma Musanze FC ijya ku mwanya wa 14 n’amanota 19.
Iyi kipe ya Musanze FC benshi bari biteze ko igomba gutsinda iya Bugesera FC kugira ngo ive mu bihe bitayoroheye kuko yari ifite amanota 18 nyuma y’iminsi wa 19 wa Shampiyona, ariko birangira itabashije kubigeraho ku kibuga cyayo abenshi bita imbehe ya Musanze FC.
Uko indi mikino yageze
Vision FC 1-0 Amagaju FC
Etincelles FC 1-0 GASOGI United
MUHAZI United 1-1 Police FC
Musanze FC 0-0 Bugesera FC
Uko Shampiyona ihagaze
1. Rayon Sports 42 Pts (-1)
2. APR FC 40 Pts (-1)
3. AS Kigali 33Pts (-1)
4.Gorilla FC 30 Pts (-1)
5. Police FC 29 Pts
6.Mukura VS 27 Pts (-1)
7. Rutsiro FC 26 Pts (-1)
8. Etincelles FC 26 Pts
9. GASOGI United 25 Pts
10. Bugesera FC 24 Pts
11. MUHAZI United 23 Pts
12. Amagaju 23 Pts
13. Marines 22 Pts
14. Musanze FC 19 Pts
15. Kiyovu Sports 18 Pts
16. Vision FC 15 Pts
