Amakuru

Musanze: Abatuye Umudugudu wa Mukungwa bakomeje kwishimira umuriro w’amashanyarazi bahawe

Mu Karere ka Musanze Umurenge wa Gacaca Akagali ka Kabirizi mu Mudugudu wa Mukungwa, Abaturage batuye muri ako gacye banaturiye urugomera rwa Mukungwa bakomeje kwishimira umuriro w’amashanyarazi bamaze iminsi bahawe nyuma y’igihe ntawo bagira.

Uyu muriro w’amashanyarazi bawuhawe mu byumweru bitatu bishize nyuma y’imyaka myinshi insinga z’amashanyarazi zibaca hejuru zijyana umuriro ahandi ariko abaturage baturiye uru rugomera ntibabashe kubona uyu muriro ndetse bagakomeza kwibaza Impamvu uyu muriro batawuhabwa nk’abandi bantu bose.

Nkuko abaturage babitangaje, bavuze ko bishimiye uyu muriro w’amashanyarazi bahawe bavuga ko bagiye kuwubyaza umusaruro ndetse ukaba warabafashije no kuva mu icuraburindi bari bamazemo igihe kitari gito cyane.

Umwe mu baturage yagize ati” Twishimiye cyane uyu muriro baduhaye kuko twari tumaze imyaka myinshi nta muriro dufite kandi mu byukuri insinga z’amashanyarazi zinyura hejuru yacu ndetse dusanzwe tunaturiye urugomera rwa Mukungwa”.

Yakomeje agira ati” Uyu muriro ugiye kudufasha kwiteza imbere dukore ibikorwa bitubyarira inyungu harimo ibijyanye no kubaza imbaho hakoreshajwe umuriro, gusya imyaka, kogosha ndetse no gusudira, ikindi uyu muriro wadufashije kuva mu icuraburindi twari tumazemo imyaka myinshi cyane”.

Kugeza ubu imiryango irenga 100 niyo yahawe uyu muriro w’amashanyarazi bikoze na Leta y’u Rwanda ibinyujije mu kigo cyayo gishinjwe ingufu REG, akaba ari umuriro bahawe uturutse mu rugomgero basanzwe baturiye rwa Mukungwa rwatangiye gukoreshwa mu mwaka 1983.

Urugomero rwa Mukungwa rwiyongeraho izindi ngomero enye zibarizwa mu Karere ka Musanze. Izo ngomero zose hari abazituriye bakunze kugaragaza ko batarabona umuriro w’amashanyarazi.

Nkuko Guverinoma y’u Rwanda yabitangaje, barateganya ko mu mwaka wa 2024 abanyarwanda bose bazaba batuye mu Rwanda bagomba kuzaba bafite umuriro w’amashanyarazi, abantu bagera kuri 52% bazaba bafatiye ku muyoboro mugari, naho abantu bagera kuri 48% bazaba bakoresha umuriro w’amashanyarazi ukomoka ku zindi ngufu cyane cyane iz’imirasire y’izuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button