Amakuru

Munyaneza Didier bita Mbappe nawe yamaze kuva muri Tour du Rwanda ya 2021

Munyaneza Didier bakunze kwita Mbappe, usanzwe ari umukinnyi w’amagare mu ikipe ya Benediction Ignite, nawe yamaze kuva mu isiganwa rya Tour du Rwanda yuyu mwaka wa 2021.

Nkuko amakuru ava imbere mu isiganwa rya Tour du Rwanda rikomeje kubera mu rw’imisozi igihumbi, aravuga ko umukinnyi w’ikipe ya Benediction ignite nawe yamaze gusohoka muri iri siganwa nyuma ya mugenzi we bakinana mu ikipe imwe Joseph Areruya nawe wavuyemo ku munsi wejo hashize ubwo isiganwa ryerekezaga mu karere ka huye.

Kugeza ubu ngubu biravugwa ko uyu musore Munyaneza Didier bakunze kwita Mbappe yavuye muri iri siganwa rya Tour du Rwanda kubera gutobokesha ipine ry’igare, bikaba bivuze ko ikipe ya Benedicton Ignite kuri ubu isigaranye abakinnyi bagera kuri batatu gusa muri iri siganwa rimaze iminsi itatu gusa ritangiye.

Nkuko Amakuru agenda avugwa hirya no hino, aravuga ko abakinnyi baba nyarwanda batitoje neza bitewe n’icyorezo cya Coronavirus ndetse ngo bagiye muri iri siganwa rya Tour du Rwanda nta byishimo bafite kubera ko batigeze bagezwaho uduhimbazamusyi bakagombye kuba barahawe ubwo bitabiraga isiganwa rya shampiyona nyafurika yabereye mu gihugu cya Misiri.

Munyaneza yavuye mu isiganwa nyuma y’uko ku wa Mbere ubwo hakinwaga etape ya kabiri yavaga mu mujyi wa Kigali yerekeza mu karere ka Huye, Areruya Joseph na we yavuye mu isiganwa nyuma yo kugorwa no gukoresha igare ndetse no gufatwa n’imbwa mu kaguru.

Munyaneza Didier ni umukinnyi usiganwa ku magare kuva mu 2016, aho yatangiriye muri Benediction Club ndetse aracyari no muri iyi kipe yashyizwe mu cyiciro cy’amakipe akina amarushanwa yo ku migabane muri uyu mwaka.

Kuri uyu munsi tariki ya 4 Gicurasi 2021, hakinwe etape ya gatatu muri Tour du Rwanda, aho abasiganwa bahagurutse mu karere ka Nyanza mu ntara y’Amajyepfo berekeza mu karere ka Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru ku ntera ya kilometero 170 (170 km)ari naho agace kuyu karibuze gusorezwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button