Amakuru

Muhanga:ICK yagaragaje ko imitumba ishobora gukorwamo impapuro

Kaminuza Gatorika ya Kabgayi (ICK) ikomeje gukataza mu bushakashatsi bugamije kongerera agaciro ibikomoka ku nsina. Mu bushakashatsi iherutse kumurika mu marushanwa yateguwe na HEC kuva tariki 9 kugera 11 Gicurasi 2023, ryegukanye umwanya wa Kabiri aho ryamuritse uko imitumba y’insina isanzwe ihabwa inka cyangwa se igatemerwa hasi ikorwamo impapuro zishobora kwandikwaho cyangwa gukorwamo Enveloppe zitwarwamo ibintu.

Ni ubushakashatsi bwakozwe muri gahunda ndende y’iri shuri bugamije guteza imbere ubuhinzi bw’urutoki no gusubiza ibibazo bitandukanye abahinzi b’urutoki nka kimwe mu bihingwa byiganje hirya no hino mu Rwanda bahura na byo.

Docteur Innocent Simpunga, umwarimu muri kaminuza Gatolika ya Kabgayi mu ishami rishinzwe iterambere ry’imijyi n’icyaro, akaba n’impuguke mu bijyanjye n’ubuhinzi anakuriye ishami ryo kurengera ibidukikije, yasobanuye imvano y’igitekerezo cyo kubyaza umusaruro insina n’ibiyikomokaho birimo umutumba usigaye ukorwamo impapuro.

Ati” Twarebye ikibazo cyo kwangiza ibidukikije uburyo kibangamiye leta n’abaturage, turicara dutekereza ku guha agaciro igihingwa cy’urutoki. Icya mbere twabonye uburyo imitumba yangirika, igahabwa amatungo nta kindi kivuyemo. Twasanze rero dushobora gukoramo impapuro twifashishije imashini zitunganya imitumba. Twanarebye amoko 5 y’insina arimo: Gashangara, inyamunyo, Fiya, indaya, intuntu na poyo tureba buri bwoko urupapuro rushobora kuvamo kandi rumeze neza dusanga insina zishobora kubyara impapuro nziza kandi zitangiza ibidukikije.”

Mu yindi mishinga kaminuza gatorika ya Kabgayi yamuritse harimo:Gutegura imboga zivuye mu myanana y’insina n’umushinga wo kwenga inzoga ivuye mu mutobe mwiza w’umwikamire utagira amazi utarimo n’isukari. Iyi mishinga yose ikaba yarageze hanze yaranamuritswe mu marushanwa. Intego ya kaminuza gatorika ya Kabgayi mu bushakashatsi ikaba igamije gusesengura igihingwa cy’urutoki bahereye hasi mu mizi. Ubu bari kwiga uko amakoma y’insina yabyazwa umuti wica udukoko (insecticide) ukoreshwa mu buhinzi.

Myr Smaragde Mbonyintege, Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi akaba n’umuyobozi w’ikirenga wa Kaminuza Gatorika ya Kabgayi, ku munsi wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri ba ICK ku nshuro ya 12, yagarutse kuri ubu bushakashatsi avuga ko bugamije kuzana impinduka mu gace iyi Kaminuza iherereyemo.

Ati “Ndagira ngo nshimire ICK mu bushakashatsi bwayo ukuntu yahaye agaciro insina. Iyo urebye hirya no hino mu gihugu ikintu kigaragarira amaso ni insina. Kuba rero barahisemo kuyibyaza umusaruro bahereye mu mizi ni ibintu by’agaciro. Abashakashatsi bavumbuye ubundi buryo bwo kubyaza umusaruro insina n’ibiyikomokaho, bakuyemo n’ akagwa karyoshye n’ibindi bigikomeza . Ibi biguma mu murongo wacu wo kumva agaciro k’aho turi n’ibidukikije.”

Abahinzi b’urutoki bo mu turere twa Muhanga na Kamonyi aho ubushakashatsi bwatangirijwe bavuga ko ubu bushakashatsi babutegerejemo byinshi bizabafasha kwiteza imbere. Nizeyimana Diogene, umuhinzi w’urutoki akaba n’umujyanama w’ubuhinzi mu Murenge wa Cyeza, avuga ko uruganda rutinze kwaguka ubundi abahinga urutoki bakibonera amafaranga bakuye mu mikanana no mu mitumba.

Ati “Njyewe na toni 10 z’imitumba bazinsabye buri munsi nazibona. Mfite urutoki rwa hegitare n’igice kandi niteguye gukorana na ICK. Ubu insina izamuye agaciro mu byiciro bitatu aribyo umutumba, igitoki gisanzwe cyeraho ndetse n’umwanana. Urumva ko nta bukene iwanjye, kuko ifaranga rigiye kuzajya ringeraho neza kandi n’amahugurwa turayabona kugira ngo insina yacu iduteze imbere. Ndakangurira abandi bahinzi kudapfusha ubusa wa mutumba ndetse n’umwanana kuko byaragaragaye ko bibyazwa umusaruro.”

Dr Simpunga Innocent yanakomoje ku gihembo begukanye cy’umwanya wa kabiri n’amanota ari hejuru ya 80 mu marushanwa yateguwe na HEC. Ni igihembo cya Millioni 4 cyahawe uyu mushinga wo gukora impapuro mu mitumba y’insina mu mishinga 9 yari ihanganye nawo. Iki gihembo kikaba kizatuma uyu mushinga urushaho kwaguka no kugeza ibikorwa hirya no hino ku isoko.

Ubuyobozi bw’iyi kaminuza busaba inzego zitandukanye gushyigikira uyu mushinga kugira ngo urusheho kwaguka ugirire benshi akamaro. Dr Simpunga agira ati “Turasaba ko badukorera ubuvugizi tukagira uruganda rusesuye n’abakozi bafite ikoranabuhanga kugira ngo twongere akazi n’ubwiza bw’ibyo dukora.”

Source:Kinyamateka.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button