Amakuru

Mu mahanga:Umuyobozi wa Polisi y’igihugu CG Namuhoranye yagiriye uruzinduko muri Ethiopiya

Polisi y’u Rwanda n’iya Ethiopia bemeranyije gushyigikira amahoro no kurwanya ibyahungabanya ituze ry’abaturage.

Amasezerano yasinywe n’impande zombi kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ukuboza 2024, mu ruzinduko rw’akazi Umuyobozi mukuru wa Polisi, CG Felix Namuhoranye, yagiriye muri Ethiopia mu rwego rwo gushimangira ubufatanye hagati ya polisi z’ibihugu byombi.

Ubutumwa bwa polisi buri kuri X, buvuga ko CG Namuhoranye na mugenzi we CG Demelash Gebre Michael Weldeyes basinye amasezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Ethiopia (Ethiopian Federal Police).

Bugira buti: “Aya masezerano azibanda ku bufatanye bugamije gushyigikira amahoro, umutekano n’iterambere mu bihugu byombi, gukumira no kurwanya icyahungabanya ituze rya rubanda no kubaka ubushobozi bwa Polisi zombi.”

Aya masezerano ya Leta y’u Rwanda n’iya Ethiopia yongeye gushimangira ukwiyemeza kw’ibihugu byombi mu kongerera imbaraga ubutwererane n’ubufatanye muri gahunda zimakaza amahoro, umutekano n’iterambere mu Karere.

U Rwanda na Ethiopia byishimira ko bisangiye umubano ukomeye kandi w’amateka mu bya dipolomasi ushyigikiwe n’amasezerano y’ubutwererane yasinywe mu nzego zitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button