Amakuru

Mu karere ka Rwamagana umugore yasanzwe mu buvumo yapfuye

Umugore witwa Ukuyemuye Jeannette wari ufite imyaka 31, wari utuye mu mujyi wa Kigali, yasanzwe mu buvumo buherereye mu Karere ka Rwamagana yapfuye bikaba bicyekwa ko yari yagiye gusengera muri ubwo buvumo.

Mu gitondo cyo ku munsi w’ejo tariki ya 8 Kanama 2020 ,saa mbiri za mu gitondo nibwo mu buvumo bwa Samatare bwo mu Mudugudu wa Samatare mu Kagari ka Kagezi mu Murenge wa Gahengeri mu karere ka Rwamagana nibwo uwo murambo wa Jeannette Ukuyemuye wabonetse.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Gahengeri Muhinda Augustin,yatangaje ko uyu mugore yasanzwe mu buvumo bwa Samatare buherereye mu Mudugudu wa Samatare yamaze kwitaba Imana nubwo hatari hamenyekana icyateye urupfu rwe.

Ati ” Uwo muntu koko yitabye Imana. Baduhamagaye mu ma saa mbiri ko hari umuntu witabye Imana nibwo twajyanyeyo n’inzego z’umutekano dusanga koko nibyo.

Umwe mu baturage babonye umurambo wa Nyakwigendera, yavuzeko uyu mugore bamubonye mu gitondo muri buriya buvumo wenyine ntawundi muntu uhari.

Yagize ati ” Aho hantu abantu bakunze kuhasengera rero bahasanze umuntu wapfuye bayoberwa icyamwishe. Bahamusanze mu gitondo ari wenyine ariko urebye yapfuye nk’ejo hashize”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Gahengeri Muhinda Augustin,yavuzeko hari ingamba zafashwe harimo izo gushyiraho irondo ry’umwuga rizajya rihakora uburinzi ku manywa na nimugoroba kugira ngo ntihazagire uzongera kugirirayo ibyago.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button