Amakuru

mugihe amarembo afunguye kubakerarugendo mu Rwanda Abanyamerica bo ntibemerewe kujya mu Burayi

mubihugu 14 byemerewe nu Rwanda rurimo hashingiwe kumyitwarire ya covid-19 imbere mugihugu imbere

ibendera rya eu

Ibihugu byemerewe ko abaturage babyo bashobora kujya mu bice by’ibihugu bigize uyu muryango nta nkomyi ni; u Rwanda, Ubuyapani, Uruguay, Canada, Algeria, Koreya y’Epfo, Australia, Georgia, Maroc, Montenegro, New Zealand, Serbia,Thailand, Tunisia.

Kuba Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wemereye ibi bihugu ko abaturage babyo bashobora kwinjira mu bihugu biwugize nta nkomyi, hashingiwe ku myitwarire iboneye y’ibi bihugu imbere y’icyorezo cya Coronavirus, uko iki cyorezo kifashe muri ibi bihugu, Ingamba bifite mu guhangana nacyo hamwe n’ibigendanye n’imibereho n’ubukungu.

EU/UE, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza ngo uretse no gushingira kuri iyo myitwarire myiza y’ibyo bihugu imbere ya Covid-19, ngo banashingira ku makuru bahabwa n’abahagarariye uyu muryango mu bihugu. Mu gufata iki cyemezo gikura mu kato ibi bihugu 14, bavuze ko abaturage babyo badateje akaga.

Mu gihe hakomorewe biriya bihugu 14, BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko Igihugu cy’Igihangange nka Leta zunze Ubumwe za Amerika abaturage bayo batemerewe gukandagira ku butaka bw’ibihugu bigize uyu muryango, kimwe kandi n’abaturage ba Brazil ndetse n’Ubushinwa bwo ngo bushobora kongerwa ku rutonde mu gihe nabwo bwakora nk’ibyo ku baturage b’uyu muryango

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button