Mu gihugu cy’ubushinwa indege ya sosiyete y’ubwikorezi ya Ethiopian Airlines yafashwe n’inkongi y’umuriro
Ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Shanghai Pudong (PVG) giherereye mu gihugu cy’uBushinwa, ubwo indege ya sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere ya Ethiopian Airlines yari iparitse kuricyo kibuga cy’indege, yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya.
Ibi bibazo byo gushya kw’iyi ndege ya Ethiopian Airlines byabaye ku wa 21 Nyakanga 2020. Iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 777-F60 yaherukaga gukora urugendo ruva ku Kibuga cy’Indege mu gihugu cy’uBubiligi.
iyi ndege ikaba yafashwe n’inkongi y’umuriro ubwo yiteguraga gukora urugendo ruyerekeza mu Mujyi wa Sao Paulo no mu wa Santiago muri Chile, ariko ikabanza kunyura i Addis Ababa muri Ethiopia, ikaba yafashwe n’inkongi y’umuriro ubwo bari barimo kuyipakiramo imizigo.
Amashusho yanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga zo mu Bushinwa yerekana imyotsi icumba iva aho wakwita mu gihimba cy’indege (fuselage) hejuru y’ahabikwa imizigo.
Aerotime dukesha iyi nkuru yanditse ko umuriro wari utangiye kuba mwinshi wazimijwe n’inzego zishinzwe ubutabazi muri kiriya gihugu cy’ubushinwa.
Ingendo z’indege zagombaga gusorezwa kuri Shanghai Pudong International Airport zahise zimurirwa kuri Shanghai Hongqiao International Airport (SHA).
Nta muntu n’umwe wakomerekeye muri iyi nkongi y’umuriro ndetse hakaba hahise hatangira gukorwa iperereza kugirango hamenyekane icyaba cyateye iyi nkongi y’umuriro.