Iyobokamana

Mozambique itsinze u Rwanda kuri stade ihindutse umwijima w’icuraburindi iminota yanyuma

Amavubi atsindiwe 2-0 muri Mozambique umukino usorejwe mu mwijima w'icuraburindi.

Umukino watangiye ku isaha ya Saa kumi n’ebyiri, umukino watangiye Hari kugwa imvura ariko itari nyinshi.

XI babanjemo kuruhande rwa Amavubi:

Kimenyi yves, Salom Nirisalike, Rwatubyaye Abdul, Imanishimwe Emmanuel, Ombolenga Fitina, Kevin Muhire waje gusimbuzwa Niyonzima Olivier sefu (38′), Haruna Niyonzima, Djihad Bizimana, Jacque Tuyisenge, Meddie Kagere na Muhadjiri Hakizimana.

Umukino watangiye Mozambique  irusha cyane Amavubi kuburyo bugaragara ikinira cyane ku izamu rya Amavubi ibintu byaje kuviramo Amavubi guterwa penaliti k’umunota wa 29′ ku ikosa ryari rikozwe na Rwatubyaye Abdul aho yakoze umupira ni intoki ibintu Capiteni Haruna na Kimenyi bagaraje ko batabyishimiye kuko bamaze umwanya munini babura n’umusifuzi maze E. Mexer ahita ayishyira mu izamu.

Nyuma y’umunota umwe gusa Mozambique yabonye uburyo ihita ibubyaza umusaruro Telihno atsinda ibitego cya Kabiri igice cya kabiri kirangira ntampinduka uretse sefu winjiye asimbuye Kevin Muhire, igice cya mbere kirangira ari ibitego bibiri k’ubusa.

Igice cya kabiri cyatangiye Amavubi asa nayahinduye imikinire ariko gutsinda igitego biba ikibazo ariko nyuma y’iminota 15  gusa Mozambique yatangiye kurusha u Rwanda.

Sibomana Patrick usanzwe ukinira Young African yinjiye mukibuga asimbuye Muhadjiri Hakizimana k’umunota wa 76′ waje kugwrageza uburyo bwinshi ariko ntiyagira amahirwe to gutsinda.

Umukino usoreje mukizima dore ko habura iminota itatu gusa stade yaje guhinduka umwijima maze abafana bacana amatoroshi yabo.

Mu itsinda u Rwanda rurimo Mozambique niyo yambere ifite amanota atatu Cameroun na Cape vert zigakurikira n’inota rimwe u Rwanda rugaheruka n’ubusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button