
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Mozambique, ku cyumweru tariki 23 Werurwe 2025, zatabaye abaturage bari bashimuswe n’ibyihebe.
Ni igikorwa cyabaye nyuma y’uko mu gitondo cyo kuri uwo munsi, ibyihebe byateze imodoka zari zirimo abagenzi ziturutse I Mueda zerekeza mu gace ka Pemba, bisohoramo abaturage bari bazirimo birabashimuta.
Nyuma y’uko amakuru amenyekanye, ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zarakoranye bajya gutabara abo baturage nkuko bimwe mu bitangazamakuru byo muri Mozambique byabitangaje.
Bamwe mu bari bashimuswe bavuze ko “batubwiraga ko bagiye kutwica, ariko turashima ingabo zacu n’iz’u Rwanda, zaje kudutabarira ku gihe.”
Ibi bibaye mu gihe nta gihe gishize ibi byihebe kandi bisahuye ikamyo yari itwaye isima bigakomeretsa n’abari bayirimo.
Kugeza ubu imyaka igiye kuba itanu u Rwanda rwiyemeje gutanga umusanzu warwo mu kurinda amahoro mu ntara ya Cabo Delgado.