Miss Rwanda: ibyari umunsi umwe byafashe nuwa kabiri ariko birangira Nyampinga amenyekanye
kuri uyu wa gatandatu mu Intare Conference Arena haberaga umuhango wo gutoranya Nyampinga w’u Rwanda nyuma y’igihe kinini irushanwa ritangiye.
Ibirori byari byitabiriwe bikomeye dore ko Intare Conference Arena yari yuzuye
nyuma yo gusobanura imishinga yabo abakobwa 20 bari bari muri bootcamp i Nyamata habayemo gutoranya 10 bahize abandi.
abakobwa icumi batoranyijwe uwahize abandi:
1. Nishimwe Naomie [No31]
2. Umutesi Denise [No43]
3. Ingabire Gaudence [No8]
4. Umwiza Phionah [No47]
5. Mutegwantebe Chanice [No27]
6. Irasubiza Alliance [No11]
7. Teta Ndenga Nicole [No35]
8. Musana Teta Hense [No26]
9. Umuratwa Anitha [No42]
10. Akaliza Hope [No 1]
NYAMPINGA W’U RWANDA 2020 N’IBISONGA BYE:
Nyampinga w’u Rwanda 2020 yabaye Nishimwe Naomie
Igisonga cya Mbere aba Umwiza Phionah [No47]
Igisonga cya Kabiri: Umutesi Denise [No43]
Ibihembo Nyampinga yegukanye:
Imodoka nshya (Zero Kilometre) yo mu bwoko bwa Suzuki Swift 2019 izatangwa na Suzuki binyuze muri Rwanda Motor.
Azahabwa umushahara w’ibihumbi 800 ku kwezi mu gihe cy’umwaka, aya akazatangwa na Africa Improved Foods.
Nyampinga Nishimwe Naomie w’u Rwanda 2020 yemerewe kwivuza ku buntu ku ivuriro ryitwa Ubuzima Polyclinique no gusohokera muri Camellia agafata icyo ashaka mu gihe kingana n’umwaka azamarana ikamba.
Nishimwe Naomie wegukanye ikamba rya Miss Rwanda kandi yemerewe itike y’indege izamujyana i Dubai n’ibindi byose bijyanye n’urugendo azakora mu rwego rw’ikiruhuko, iyi ikazatangwa na kompanyi yitwa Multi Design Group.
Keza Salon yemeye gukorera Nishimwe Naomie wegukanye ikamba ibijyanye n’imisatsi ndetse no kwita ku bwiza bwe mu gihe cy’umwaka wose.
Nishimwe Naomie kandi azaba yemerewe “Printing” ku buntu ku bintu byose azaba ashaka muri Smart Design, mu gihe True Connect yo yamwemereye Internet y’umwaka ku buntu.
Mu gihe agiye mu birori, azajya yambikwa na Ian Boutique ku buntu mu gihe azajya anahabwa imyenda ya Siporo y’ubuntu muri Magasin Sport Class.
Afrifame Pictures nayo yemereye Nyampinga w’u Rwanda kumufatira ibijyanye n’amafoto igihe cyose ayakeneye mu mwaka azamarana ikamba rya Miss Rwanda 2020.
Umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda buri mwaka ahita anatsindira itike yo guhagararira igihugu muri Miss World.