Amakuru

Ministeri y’ibikorwa remezo yatangajwe ifungwa ry’Umuhanda Giticyinyoni-Nzove-Ruli-Gakenke

Minisiteri y’ibikorwaremezo yatangaje ko urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo ya II ruzuzura mu mwaka wa 2026 rukazatanga umuriro ungana na megawate 43 ku buryo bizakemura ikibazo cy’umuriro mucye wagaragaraga mu bice bitandukanye by’igihugu.

Iyi minisiteri yatangaje ko  abakoresha umuhanda Umuhanda Giticyinyoni-Nzove-Ruli-Gakenke ugiye gufungwa kubera urugomero rwa Nyabarongo ya II mu gace kari kubakwamo uru rugomero ko hatazongera gukoreshwa guhera kuri uyu wa Mbere kuko uwo, muhanda uzarengerwa n’amazi.

Imirimo yo kubaka uru rugomero rwa Nyabarongo ya II ruhuza uturere twa Gakenke na Rulindo irarimbanije.

Imashini zabugenewe zamaze gutobora umusozi aho umugezi wa Nyabarongo wayoberejwe ku rugomero.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo Fidele ABIMANA avuga ko uru rugomero rwitezweho kuzaziba icyuho cy’umuriro mucye w’amashanyarazi kigaragara muri bimwe mu bice by’igihugu.

Kubera imirimo igaragara kuri uru rugomero byatumye umuhanda Umuhanda Giticyinyoni-Nzove-Ruli-Gakenke ugiye gufungwa kubera urugomero rwa Nyabarongo ya II ufungwa burundu ku gice giherereye mu kagali ka Musagara, Umurenge wa Ruli n’akagali ka Bwenda mu Murenge wa Muhondo w’Akarere ka Gakenke kuko iki gice cy’uyu muhanda kizarengerwa n’amazi.

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ibikorwaremezo Fidele ABIMANA yagaragaje ko hari indi mihanda yateganijwe abaturage bazajya bifashisha mu buhahirane n’izindi serivise bakeneye.
Iyo mihandi ni uwa Kigali-Shyorongi-Kirenge-Muhondo centre-Rushashi-Ruli cyangwa umuhanda Kigali-Giticyinyoni-Nzove-Muhondo centre-Rushashi-Ruli.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button