AmakuruIyobokamana

Minisitiri w’intebe mu baza kwitabira Misa yo gusabira Papa Francis

Mu gihe hirya no hino mu bihugu bitandukanye hakomeje kuba igitambo cya Misa yo gusabira Nyirubutungane Papa Francis uherutse Kwitaba Imana, ndetse no muri Diyosezi zose zo mu Rwanda ibyo bikaba biri gukorwa, kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Mata 2025, hateganyijwe igitambo cya Misa yo kurwego rw’igihugu yo gusabira Papa Fransisko.

Ni igitambo cya Misa guturirwa kuri Paruwasi Gatolika ya Regina Pacis I Remera, aho biteganyijwe ko Abepiskopi bose bo mu gihugu baza kuyitabira, ndetse n’abandi bakristu, kugira ngo bashyire hamwe bafatanye basabire, banasezere kuri Papa Francisco uherutse gutabaruka.

Biteganyijwe ko iyi Misa yitabirwa n’inzego zitandukanye zirimo iza kiliziya n’inzego bwite za leta. Intumwa ya Papa mu Rwanda ni umwe mu baza kwitabira iki gitambo cya Misa, mu gihe intumwa yihariye ya leta muri iyi Misa Ari Minisitiri w’intebe Dr. Eduard Ngirente, uza no kuhatangira ubutumwa.

Papa Francis apfuye asize umubano wa Kiliziya n’u Rwanda ukomeye nyuma y’aho aciye bugufi agasaba imbabazi ku ruhare rwa Kiliziya Gatolika muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuva mu 1994 kugeza mu 2017, igihu cyari kibuditse mu mubano wa Kiliziya n’u Rwanda. Abihayimana bashinjwa kugira uruhare mu rwango rwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse bamwe banayigizemo uruhare, bica abo bari bashinzwe kubwiriza ubutumwa bwiza.

Tariki 20 Gicurasi 2017, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakoreye uruzinduko i Vatican, Umukuru w’Igihugu yakirwa n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika, bagirana ibiganiro byasize imigozi yari iziritse umubano w’impande zombi ucitse.

Icyo gihe Papa Francis yasabye “Imana imbabazi ku byaha ndetse no gutsindwa kwa Kiliziya n’abayo bose barimo n’abihaye Imana batwawe n’urwango ndetse n’ubugizi bwa nabi, bagaca ukubiri n’inshingano zabo z’iyogezabutumwa” mu byabereye mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button