AmakuruIyobokamana

Minisitiri Busingye Avugako hashobora gushyirwaho guma murugo totale

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta Johnston Busingye yatangaje ko gahunda ya guma murugo ishobora gusubizwaho murwego rwo gukomeza kwirinda icyorezo cya corona virus gikomeje gufata indi ntera m’ U Rwanda.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 18 kanama 2020 minister Busingye abinyujije ku urukuta rwe rwa twitter yatangaje ko abantu bakomeje kwirara ntibubahirize amabwiriza yashyizweho yo kurwanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya coronavirus ntakabuza basubizwa muri gahunda ya guma murugo.

Yagize ati:”kwirinda covid-19 byaravuzwe, birigishwa, bisubirwamo, ingamba turazibwirwa. Aho kumva ngo twubahirize ibyo dusabwa bamwe bakirara, none Guma murugo totale turayikozaho imitwe y’intoki tuyikururiye.”

Minisitiri Busingye yakomeje yibutsa abantu ko coronavirus igihari anabibutsa gukomeza gukaza ingamba zo gukumira icyi cyorezo cy’ugarije isi muri rusanjye.

Kugeza ubu mu Rwanda harabarurwa abamaze kwandura icyi cyorezo cya coronavirus 2,540 mugihe 1,661 bamaze gukira iki cyorezo naho abagera ku 8 bakaba baramaze guhitanwa niki cyorezo cy’ugarije isi.

Minisiteri y’ubuzima ikomeza gukangurira abanyarwanda kutirara kuko icyorezo kigihari basabwa gukomeza gukaza ingamba zo gukumira iki cyorezo bakaraba intoki n’amazi meza n’isabune, bambara agapfukamunwa mugihe cyose ugiye aho uhurira n’abandi ndetse no kwirinda ingendo zitari ngombwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button