Iyobokamana

Minisiteri y’ubuzima yashyizeho uduce 7 tuzajya dupimirwaho Ebola

Minisiteri ishinzwe ubuzima mu Rwanda, yamaze gutangaza ko yashyizeho uduce tugera kuri turindwi mu mpande zose z’igihgu, utu duce tukaba tugiye kujya dufatirwamo ibizamini by’indwara ya Ebola.

Iyi Minisiteri y’ubuzima ikaba yatangaje ko utu duce twashyizweho mu rwego rwo kujya hapimwa abantu bagaragaje ibimenyetso harebwa niba ntabanduye indwara ya Ebola ndetse no mu rwego rwo gukumira ko iyi ndwara yagera mu gihugu cyacu iturutse mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.

Nkuko byemejwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), bamaze kohereza ikipe y’abantu batandukanye mu duce twashyizweho tuzajya dufatirwamo ibizamini by’indwara ya Ebola, abo bantu bakaba bagizwe n’abaganga basanzwe bakora mu bijyanye n’ubuvuzi ndetse n’abakora muri za laboratwari.

Uduce turindwi twashyizweho mu gihugu ni Nyarugenge, Musanze (Ruhengeri Hospital), Rwamagana, Rubavu (Gisenyi Hospital), Karongi (Kibuye Hospital), Huye (CHUB) ndetse na Rusizi (Gihundwe Hospital).

Indwara ya Ebola imaze iminsi igaragara cyane mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, aho mu cyumweru gishize hagaragaye abantu bashya bagera kuri 31 banduye iyi ndwara ndetse abantu batandatu bakaba aribo batangajwe ko bahitanwe niki cyorezo mu cyumweru gishize nkuko amakuru dukesha New Times abivuga.

Nkuko byatangajwe na Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda, bavuze ko kugeza ubungubu nta rukingo ruhari ku bijyanye n’ubwandu bushya bw’indwara ya Ebola bwagaragaye mu gihugu cya Uganda gusa hakaba hakomeje gukorwa ubushakashatsi ngo harebwe niba haboneka urukingo rwafasha mu guhangana n’iyi Virus nshya ya Ebola.

Ebola yandura mu gihe amatembabuzi y’umuntu wanduye agiye ku muntu utaranduye, kurya inyama z’inyamaswa zipfishije ndetse n’ibindi byinshi.

Ibimenyetso bya Ebola bikaba bigizwe no kugira umuriro mwinshi, kuruka no kuribwa mu nda, guhitwa, kuzana ibiheri byinshi ku mubiri, kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri,kurwara umutwe, kubabara mu muhogo, gucika integer ndetse no kuribwa mu ngingo.

Abaturarwanda bakaba bagirwa inama yo kwirinda gukorera ingendo mu duce twagaragayemo icyorezo cya Ebola, kwibuka gukaraba intoki kenshi kandi neza, kwirinda kurya inyama z’inyamaswa zo mu ishyamba zipfishije ndetse no kuzikoraho, kwirinda gukora k’umuntu ufite umuriro mwinshi ndetse no gukora k’umuntu urwaye cyangwa wishwe n’indwara ya Ebola.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button