Amakuru

Météo yatangaje ko muri uku kwezi hagati imvura izagabanuka

Meteo-Rwanda ivuga ko iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati y’ibiri (2) n’ine (4) ahenshi mu Gihugu muri iki gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Gicurasi 2023.

Meteo ivuga ko muri iyi minsi mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 10 na 80, ikaba ngo ari nke ugereranyije n’iyaguye mu gice cya mbere gishize mu Gihugu hose.

Ingano y’imvura iteganyijwe izaba iri ku kigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu gihugu. Icyo kigero cy’imvura isanzwe igwa muri iki gice cya kabiri cya Gicurasi, kiri hagati ya milimetero 10 na 70.

Iminsi iteganyijwemo imvura ngo ni tariki ya 11, 13, no kuva tariki 18 ugana mu mpera z’iki gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Gicurasi.

Iminsi iteganyijwemo imvura iri hagati y’ibiri n’itatu mu Ntara y’Iburasirazuba, Amajyepfo no mu Mujyi wa Kigali, naho iminsi iri hagati y’itatu n’ine iteganyijwe mu Ntara y’Uburengerazuba n’iy’Amajyaruguru.

Imvura iteganyijwe izaturuka ku isangano ry’imiyaga riherereye mu gice cya ruguru cy’Isi.

Uko imvura iteganyijwe ahantu hatandukanye

Imvura iri hagati ya milimetero 60 na 80 ni yo nyinshi iteganyijwe mu bice by’Uturere twa Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Ngororero, Rubavu, Nyabihu, Musanze na Burera.

Imvura iri hagati ya milimetero 40 na 60 iteganyijwe mu bice bisigaye by’Intara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru uretse mu majyepfo y’Uturere twa Gicumbi na Rulindo.

Iyo mvura iteganyijwe kandi mu Karere ka Nyaruguru no mu burengerazuba bw’Uturere twa Nyamagabe na Huye.

Imvura iri munsi ya milimetero 20 ni yo nke iteganyijwe mu bice byinshi by’Uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Kirehe ndetse no mu majyepfo y’Uturere twa Ngoma na Bugesera.

Ahandi hose mu Gihugu hasigaye hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 20 na 40 (nk’uko byerekanwa ku ikarita y’imvura iteganyijwe).

Meteo-Rwanda ivuga ko hari ingaruka zishobora guterwa n’imvura igwa mu minsi yikurikiranya muri iki gice cya kabiri cy’ukwezi, zirimo imyuzure ahantu hegereye imigezi no mu bishanga cyangwa hafi y’imigezi hakorerwa ubuhinzi n’ubworozi.

Hari n’ingaruka zishobora kuba ahantu hahanamye hatarwanyije isuri, ndetse n’impanuka ziterwa n’imirabyo n’inkuba zishobora kugaragara ahantu hatandukanye mu Gihugu.

Meteo Rwanda iragira inama Abanyarwanda n’inzego bireba gukomeza ingamba zo gukumira no kwirinda ibiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button