Mesut Ozil yagaragaje ko adashyigikiye irushanwa rya European Super League
Umukinnyi Mesut Ozil ukomoka mu gihugu cya Turkey wahoze akinira ikipe ya Arsenal mbere yo kwerekeza mu ikipe ya Fenerbahce y’iwabo, yagaragaje ko adashyigiye irushanwa rya European Super League rigiye gushyirwaho n’amakipe akomeye kw’isi.
Mesut Ozil yagaragaje ibi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yavuze ko imikino y’amakipe akomeye itajya ibaho buri cyumweru ahubwo isanzwe ibaho rimwe cyangwa kabiri mu mwaka, akaba yashakaga kuvuga ku mikino izajya ihuza amakipe azaba ari mu irushanwa rya European Super League rigiye gushyirwaho n’abagabo bayoboye amakipe akomeye kw’isi.
Ozil yagize ati” Abana bose bakura bafite inzozi zo kuzatwara irushanwa rya Champions League ndetse n’igikombe cy’isi ntabwo ari Super League. Uburyohe bw’imikino ikomeye cyane bubaho rimwe cyangwa kabiri mu mwaka ntabwo ari buri cyumweru, biragoye cyane kubyumva ku bafana b’umupira w’amaguru”.
Mesut Ozil ubu ari kubarizwa mu gihugu cya Turkey mu ikipe ya Fenerbahce, nyuma yo kunyura mu makipe atandukanye arimo ikipe ya Schalke 04 na Werder Bremen zo mu gihugu cy’Ubudage, ikipe ya Real Madrid yo mu gihugu cya Espagne ndetse n’ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy’Ubwongereza.
Iri rushanwa rya European Super League rishobora kuzaba ririmo amakipe akomeye cyane ku mugabane w’iburayi mu gihe ryaramuka rishyizwe mu bikorwa harimo amakipe nka Real Madrid, Barcelona, Manchester United, Juventus, Arsenal, Chelsea, Tottenham, Chelsea, Manchester City, Liverpool n’ayandi menshi atandukanye, aho bateganya ko bazatangirana n’amakipe agera kuri 15 ndetse buri kipe ikazahabwa Miliyoni 420 z’amayero mu gihe irushanwa rizaba rigiye gutangira.
Mesut Ozil yanditse abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter: