Menya imishahara y’abakozi ba RIB n’ibindi bagenerwa
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangiye gukora ku mugaragaro mu mwaka wa 2018, rusimbura ishami rishinzwe ubugenzacyaha ryabarizwaga mbere muri Polisi y’u Rwanda rizwi nka CID. Muri iyi nkuru turabagezaho ibijyanye n’imishahara n’ibindi bigenerwa abayobozi n’abandi bakozi batandukanye bakorera RIB.
Ibijyanye n’iyi mishahara tubagezaho, turabikura mu Iteka rya Perezida No 090/01 ryo ku wa 07/09/2020 rishyiraho imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, ryasohotse mu Igazeti ya Leta n° Idasanzwe yo ku wa 15/09/2020.
Mbere na mbere, turifashisha Iteka rya Minisitiri w’Intebe No 104/03 ryo ku wa 14/09/2020 rishyiraho imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha
Imishahara y’Abakozi ba RIB igenwa hashingiwe ku mbonerahamwe y’urutonde rw’imirimo kandi hakurikijwe amahame ngenderwaho mu kubara imishahara mu butegetsi bwa Leta. Umushahara mbumbe wa buri kwezi ku mukozi wa RIB ukubiyemo iby’ingenzi bikurikira umushahara fatizo, indamunite y’icumbi, indamunite y’urugendo, inkunga ya Leta mu bwiteganyirize bw’umukozi hamwe n’umusanzu wa Leta mu kuvuza umukozi utangwa mu Kigo cya Gisirikare cy’Ubwishingizi ku Ndwara (MMI).
Indamunite y’urugendo ivugwa hano ntigenerwa abayobozi bakuru bari ku nzego z’imirimo ziri mu byiciro by’aboroherezwa ingendo hakurikijwe amabwiriza ya Minisitiri ufite gutwara abantu n’ibintu mu nshingano ze. Ntigenerwa kandi abayobozi bari ku rwego bagenerwa indamunite yihariye y’urugendo hakurikijwe amabwiriza ya Minisitiri ufite abakozi ba Leta mu nshingano.
1. Umunyamabanga Mukuru wa RIB (Secretary General)
Umunyamabanga Mukuru wa RIB aganerwa buri kwezi umushahara mbumbe ungana n’amafaranga y’u Rwanda 2 831 634 buri kwezi.
Umunyamabanga Mukuru wa RIB agenerwa ibindi bimufasha gutunganya umurimo bikurikira :
- Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100.000 FRW) y’itumanaho rya telefone, interineti na fagisi byo mu biro, buri kwezi ;
- Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo ine (40.000 FRW) y’itumanaho rya interineti igendanwa, buri kwezi ;
- Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana na mirongo itanu (150.000 FRW) y’itumanaho rya telefone igendanwa, buri kwezi ;
- Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) yo kwakira abashyitsi mu kazi, buri kwezi, anyuzwa kuri konti ya RIB ;
- Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu y’u Rwanda (500.000 FRW)
- y’icumbi, buri kwezi. Aya mafaranga y’icumbi ntahabwa Umunyamabanga Mukuru, iyo yahawe na Leta inkunga y’icumbi yatanzwe ingunga imwe, ingana na miliyoni cumi n’ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (12.000.000 FRW), mu gihe hakurikijwe amategeko yabigengaga.
- Amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu (5.000.000 FRW yo kwigurira ibikoresho byo mu nzu iyo atangiye imirimo. Aya mafaranga atangwa rimwe gusa kabone n’ubwo habaho guhindurirwa umwanya w’umurimo.
2. Umunyamabanga Mukuru wa RIB wungirije (Deputy Secretary General)
Umunyamabanga Mukuru wa RIB wungirije aganerwa buri kwezi umushahara mbumbe ungana n’amafaranga y’u Rwanda 2 249 375 buri kwezi.
Umunyamabanga Mukuru wa RIB wungirije agenerwa ibindi bimufasha gutunganya umurimo bikurikira :
- Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100.000 FRW) y’itumanaho rya telefone, interineti na fagisi byo mu biro, buri kwezi ;
- Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo ine (40.000 FRW) y’itumanaho rya interineti igendanwa, buri kwezi ;
- Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana na mirongo itanu (150.000 FRW) y’itumanaho rya telefone igendanwa, buri kwezi ;
- Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) yo kwakira abashyitsi mu kazi, buri kwezi, anyuzwa kuri konti ya RIB ;
3. Abayobozi bakuru bo ku rwego rwa Director General
Aba bayobozi batatu barimo umuyobozi mukuru ushinzwe kugenza ibyaha (DG of Crime Investigations), umuyobozi mukuru ushinzwe iperereza no gukumira iterabwoba (DG of Crime Intelligence and Counter Terrorism) hamwe n’umuyobozi mukuru ushinzwe ubutegetsi n’imari (DG Admin and finance), bagenerwa buri umwe umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1 637 251 buri kwezi.
Aba bayobozi kandi banagenerwa buri kwezi amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100.000 FRW) y’itumanaho rya telefone yo mu biro n’ibihumbi ijana (100.000 FRW) y’itumanaho rya telefone igendanwa.
4. Abayobozi b’amashami (Heads of Departments)
Abayobozi b’amashami (Heads of Departments) bagenerwa buri umwe umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1 351 698 buri kwezi. Abo barimo umuyobozi w’ishami rishinzwe imikoranire na Polisi mpuzamahanga n’ubufatanye n’ibihugu by’amahanga mu byo kugenza ibyaha (Head of Interpol & International Cooperation Department) ndetse n’umuyobozi w’ishami rishinzwe ubugenzuzi (Head of Inspection & Compliance Department).
Aba bayobozi kandi banagenerwa buri kwezi amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100.000 FRW) y’itumanaho rya telefone yo mu biro n’ibihumbi ijana (100.000 FRW) y’itumanaho rya telefone igendanwa.
5. Abayobozi bakuru bo ku rwego rwa 2.III
Abayobozi bakuru bari ku rwego rwo kuyobora za diviziyo (Division Manager), umugenzuzi (Inspector ), umujyanama w’umunyamabanga mukuru (Advisor to SG), uhagarariye RIB ku rwego rw’intara (Chief Investigator at Provincial Bureau), ushinzwe gusesengura iby’iperereza (Investigation Analyst) hamwe n’ushinzwe iby’itumanaho (Communication Analysist) bose bari ku rwego rumwe rw’umurimo, bakaba bagenerwa buri kwezi umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1 099 960.
Aba bayobozi bakuru bari ku rwego rwa “2.III” bafite itsinda ry’abakozi bayobora bagenerwa buri kwezi amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo irindwi (70.000 FRW) y’itumanaho rya telefone yo mu biro n’ibihumbi mirongo irindwi (70.000 FRW) y’itumanaho rya telefone igendanwa.
Naho abayobozi bakuru bari ku rwego rwa “2.III” badafite itsinda ry’abakozi bayobora bagenerwa buri kwezi amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo irindwi (70.000 FRW) y’itumanaho rya telefone igendanwa.
6. Abayobozi b’Amashami na ba Specialists bari ku rwego rw’imirimo rwa “3.II”
Abayobozi b’Amashami na ba Specialists bari ku rwego rw’imirimo rwa “3.II” bagenerwa buri umwe umushahara mbumbe ungana n’amafaranga y’u Rwanda 826 236 buri kwezi, cyangwa bagahabwa 796 744 bitewe n’agashami bakorera kuko uko amashami atandukanye ari nako harimo itandukaniro ry’iki kinyuranyo gito.
Abayobozi b’Amashami na ba Specialists bari ku rwego rw’imirimo rwa “3.II” bagenerwa buri kwezi amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itatu (30.000 FRW) y’itumanaho rya telefone igendanwa. Abayobozink’aba iyo bafite itsinda ry’abakozi bayobora hashingiwe ku mbonerahamwe yemewe ya RIB, bagenerwa kandi buri kwezi amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100.000 FRW) y’itumanaho rya telefone yo mu biro.
7. Abayobozi bo ku rwego rwa Officer bari mu mwanya w’umurimo wa 4.II
Aba bayobozi bo ku rwego rwa Officer barimo Communication Officer, HR Officer, Capacity Building Officer na Crime Intelligence Officer at District Bureau bagenerwa buri umwe umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 657 863 buri kwezi.
8. Abandi bayobozi n’abakozi…
- Umuyobozi w’itsinda ry’abakora iperereza ahabereye ibyaha (Crime Scene Investigators Team Leader) kimwe n’uyobora RIB ku rwego rwa Station (Chief Investigator at Station Bureau) bagenerwa buri umwe umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 630 765 buri kwezi.
- Abayobozi bari mu rwego rw’umurimo rwa 5.II barimo nka Internal Auditor, Crime Report Officer, Public Request Clearance Officer, Crime Research Officer, Crime Prevention Officer, Public Security Crime Investigators,Terrorism Crime Investigator n’abandi bahujwe urwego rw’umurimo, bagenerwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 548 315 buri kwezi.
- Abakozi bo mu biro barimo Archives & Documentation Officer na Customer Care Officers bagenerwa buri umwe umushahara mbumbe ungana n’amafaranga y’u Rwanda 457.218 buri kwezi.
- Abakozi barimo Crime Intelligence Staff at Station Bureau (Umugenzacyaha ku rwego rwa sitasiyo), Head of Central Secretariat (Ukuriye ubunyamabanga rusange) na Administrative Assistant to the Head of Departments (Ukuriye abayobozi ba deparitema) bagenerwa buri umwe umushahara mbumbe ungana n’amafaranga y’u Rwanda 380.534 buri kwezi.
- Abakozi barimo Cashier, Surveillance Officers, Operation Officers, Tactical Response Team Officer, Storekeeper, Secretary in Central Secretariat, Secretary to Finance, Hotline Officers, Secretary to RIB High Council, Drivers (abashoferi) aba bose buri umwe agenerwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 292.896 buri kwezi.