Imikino

Mazimpaka Andre umukinnyi mushya wa Gasogi United yavuzeko atazishyuza Rayon sport amafaranga imufitiye

Uwari usanzwe ari umunyezamu w’ikipe ya Rayon sport Mazimpaka Andre, gusa kuri ubu akaba ari umukinnyi mushya w’ikipe ya Gasogi United, yatangaje ko atazigera yishyuza Ikipe ya Rayon sport amafaranga imufitiye.

Uyu mugabo uvugako ikipe ya Rayon sport imufitiye ibirarane by’imishahara y’amezi atanu, uduhimbazamusyi tw’mikino igera ku munani ndetse n’amafaranga arenga miliyoni 5 batamuhaye ubwo yasinyaga amasezerano muri iyi kipe. Akaba yavuze ko Rayon sport imurimo amafaranga arenga miliyoni 10 z’amafaranga y’urwanda.

Mazimpaka akaba yatangaje ko atazigera yishyuza ikipe ya Rayon sport ayo mafaranga yose imufitiye, ko icyo yabasabye ari uko bamuha amafaranga y’ukwezi kwa kabiri andi bakayagumana ntakibazo, kandi ko atazigera ajya mu nkiko nkuko abandi basanzwe babigenza.

Umuvugizi w’ikipe ya Rayon sport, Jean Paul Nkurunziza, yahakanye ibyo Mazimpaka Andre avuga ko ikipe yabo imufitiye amafaranga arenga miliyoni 10. Uyu muvugizi akaba yavuze ko uyu munyezamu ntafaranga na kimwe bamurimo kuko n’igihe yagurwaga yaziye ubuntu ubwo yavaga muri Musanze Fc maze yemererwa kujya ahembwa ibihumbi 350 by’umushahara kandi ko yagiye ayahabwa neza nta mwenda bamufitiye n’umwe.

Mazimpaka Andre n’umunyezamu w’umuhanga wagiye anyura mu makipe atandukanye harimo ikipe ya Mukura victory sport, Kiyovu sport ndetse n’ikipe ya Musanze Fc yavuyemo yerekeza mu ikipe ya Rayon sport, ubu akaba ari umuzamu mushya w’ikipe ya Gasogi United.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button