Amakuru

Malawi yohereje ucyekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

Itangazo ry’ubushinjacyaha rigenewe Abanyamakuru Ku iyoherezwa mu Rwanda rya Niyonsenga Theoneste ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda.Guverinoma y’u Rwanda yashimye Guverinoma ya Malawi kuri iki gikorwa cyiza cyo guca umuco wo kudahana

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwatangaje ko ku Cyumweru tariki 11 Kamena 2023, bwakiriye Niyongira Théoneste alias Kanyoni woherejwe na Malawi ngo aburanishwe ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akekwaho.

 

Niyongira yirukanywe na Malawi nyuma yuko kuwa 15 Mata 2019 ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwohereje inyandiko y’ibyaha ashinjwa yakoreye mu yari Komini Ndora, Perefegitura ya Butare.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwashimiye ‘ubutegetsi bwa Malawi’, kuba bwohereje Niyongira no kuba rukomeje kurwanya umuco wo kudahana.

Mu 2019, Malawi yohereje mu Rwanda, Vincent Murekezi kugira ngo yiregure kuri ibi byaha bya Jenoside aregwa nyuma yo gutsindirwa mu rukiko rurengera Itegeko Nshinga rwa Malawi asaba kutoherezwa mu Rwanda.

Umucuruzi Murekezi yari asanzwe afite ubwenegihugu bwa Malawi ku mazina ya Vincent Banda yazanywe mu Rwanda mu rwego rwo kubahiriza amasezerano yo kohererezanya abakekwaho ibyaha ibi bihugu byasinyanye tariki 21 Gashyantare 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button