Imikino

Los Angeles Lakers yatsinze umukino wa mbere muri NBA Playoffs

Muri shampiyona ya Basketball muri Leta Z’unze ubumwe z’Amerika(NBA), hakomeje kuba imikino ya Playoffs ihuza amakipe yitwaye neza kurusha ayandi mu bice byombi, haba mu gice cy’Iburasirazuba ndetse n’igice cy’Uburengerazuba.

Mu rukerera rwo kuri iki cyumweru, hari hakomeje imikino ya Playoffs, aho mu mukino wahuje ikipe ya Los Angeles Lakers ndetse n’ikipe ya Houston Rockets, warangiye ikipe ya LA Lakers yatsinze amanota 117 Ku 109 ya Houston Rockets.

Abakinnyi babiri ba Los Angeles Lakers aribo Lebron James ndetse Antony Davis, bafashije cyane ikipe yabo muri uyu mukino, aho bombi batsinze amanota 62 ndetse bakanakora Rebounds zigera kuri 12, bituma ikipe yabo inganya umukino umwe kuri umwe n’ikipe ya Houston Rockets yari yabatsinze umukino wa mbere.

Undi mukino wabaye wahuje ikipe ya Miami Heat yatsinzwe Milwaukee Bucks amanota 118 Ku 115 , bituma ikipe ya Milwaukee Bucks igira umukino umwe Ku mikino itatu ya Miami Heat , ndetse ikipe ya Milwaukee ikaba yaje kugira ibyago ivunikisha umukinnyi wayo ukomeye ariwe Giannis Antetokounmpo wagize ikibazo mukagombambari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button