Amakuru

Leta yifashishije indege za Kajugujugu mu kugeza inkingo za Covid-19 ahantu hagoranye kugera imodoka

Uyu munsi tariki ya 4 Werurwe 2021 Inkingo za Coronavirus zigomba kurara zigejejwe mu gihugu cyose, kugirango ku munsi wejo kuwa gatanu tariki ya 5 Werurwe hazatangire igikorwa cyo kuzitanga ku bantu batandukanye nkuko Minisiteri y’ubuzima yabitangaje.

Ni muri urwo rwego Leta y’u Rwanda yakoresheje indege zo mu bwoko bwa Kajugujugu kugirango ibashe kugeza inkingo za coronavirus mu duce bigoye ko hagera imodoka mu buryo bworoshye, urugero ni mu Karere ka Burera aho inkingo zatwawe n’indege ya Gisirikare ya Kajugujugu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Werurwe 2021, Abahagarariye ibitaro bitandukanye mu gihugu baramukiye mu mujyi wa Kigali mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro mu gikorwa cyo guhabwa inkingo za Covid-19 ngo zijyanwe mu turere dutandukanye, aho baje bazanye amamodoka yo gutwaramo inkingo bari bagiye guhabwa.

Inkingo zisaga ibihumbi 347,000 ubu zirimo kwerekezwa mu Bitaro ndetse n’ibigo nderabuzima bisaga 508 hirya no hino mu gihugu, aho mu bice bigoranye ko imodoka zahagera hakoreshejwe indege za Kajugujugu kugirango naho inkingo zihagezwe byoroshye, aho twavuga nko mu Karere ka Burera gaherereye mu ntara y’Amajyaruguru.

Izi nkingo zigiye gutangwa muri gahunda yo gukingira abanyarwanda batandukanye iteganijwe gutangira ku munsi wejo tariki ya 5 Werurwe 2021 mu gihugu hose, Abayobozi b’ibitaro baje gutwara inkingo za Covid-19 baje bafite ibikoresho bikonjesha kugirango ziriya zitaza kwangirika.

Imodoka zitandukanye zaje gurwata inkingo za covid-19

Biteganijwe ko gukingira bizatangirira ku bantu basanzwe bakora mu nzego zitandukanye z’ubuzima, abantu bafite indwara zababayeho karande , abantu bafite aho bakunda guhurira n’abantu benshi ndetse n’abantu bageze mu zabukuru, Leta ikaba ifite gahunda yo gukingira abantu bagera kuri 30% mu mpera za 2021 ndetse ikazagera  ku bantu 60% by’abaturage bose mu mpera z’umwaka wa 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button