Amakuru

KWIBUKA 31: PL yibukije ko n’ubwo amateka ashaririye, adakwiye kwibagirana.

Ishyaka riharanira Ukwishyira ukizana kwa buri muntu(PL), ryibukije abanyarwanda ko nubwo banyuze mu mateka ashaririye, badakwiye gutuma yibagirana.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa mbere tariki 07 Mata 2025, ubwo hatangizwaga icyumweru cy’icyunamo ndetse n’iminsi 100 yo kwibuka kunshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuyobozi w’ishyaka PL Donatille Mukabalisa, yavuze ko”turibuka abacu batotejwe, baracunaguzwa, barafungwa bitwa Ibyitso by’Inyenzi, bakorerwa ubugome bwinshi bw’indengakamere kugeza ubwo bicwa urw’agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abayoboke b’Ishyaka PL by’umwihariko n’Abanyarwanda bose muri rusange turasabwa kwamagana ikibi cyose gihembera urwango n’amacakubiri mu banyarwanda, tukarwanya dushize amanga n’uwagikora uwo ari we wese.”

Mukabalisa Kandi agaragaza ko Politike mbi ariyo yatumye habaho Jenoside, ariko ubu hagomba kubaho Politike nziza, ndetse n’abantu bakaba abanyapolitike beza.

Ati”Mu gihe abanyapolitiki babi bimakaje ivangura n’iheza, bikageza Abanyarwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, twe tugomba kuba abanyapolitiki beza bashishikajwe no kubaka ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda, tukaba urumuri rw’abaturage n’umusemburo w’iterambere rirambye kandi ridaheza.”

“Amateka yacu arashaririye ariko duharanire ko atazibagirana na rimwe. Dukomeze kuyavomamo imbaraga zo kubaho neza kugira ngo dukomeze guhesha ishema n’icyubahiro abacu duhora twibuka, bahore mu mitima yacu. Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni inshingano ya buri wese, kuko iyo twibutse abacu bayiguyemo, tuba tubasubiza icyubahiro n’agaciro bavukijwe bazira gusa ko ari Abatutsi. Ni igikorwa cyacu twebwe abazima, kidutera imbaraga zo guhora duharanira kubaho no kusa ikivi abagiye badusigiye kugira ngo urumuri rw’icyizere n’ubudaheranwa bitazigera bizima mu Banyarwanda, uko ibihe bizagenda bisimburana.”

Ishyaka PL rirasaba Abayoboke baryo n’Abanyarwanda bose, gukomeza gushima ubutwari bw’ingabo zari iza RPF Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi zikarokora benshi, Rigashimira by’umwihariko Nyakubahwa Paul KAGAME, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, wari uyoboye izo ngabo zitanze zitizigama ndetse bamwe muri zo bakahasiga ubuzima baharanira kurokora u Rwanda rwari rwaraguye mu maboko y’abicanyi. Turasaba urubyiruko kwigira kuri ayo mateka meza y’ubutwari kuko abahagaritse Jenoside bari urubyiruko nka bo.

Perezidante w’ishyaka PL Mukabalisa Donatille

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button