
Mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yagiriye mu Ntara y’Amajyaruguru niy’Uburengerazuba, yasabye abaturage gusigasira umutekano, kurinda umuryango no gukora cyane bakiteza imbere bahereye ku mahirwe igihugu kibaha.
Muri uru ruzinduko rwatangiriye mu Karere ka Burera ku wa 28 Gashyantare rugasozwa ku wa 1 Werurwe 2025 mu Karere ka Ngororero, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente, yasuye bimwe mu bikorwa by’iteranbere biri muri utwo turere ndetse yifatanya n’abaturage mu gutangiza igihembwe cy’ihinga 2025 B ahatewe imbuto y’ibirayi kuri hegitari zirenga 35.
Ashingiye ku mahirwe aboneka muri utwo turere, Minisitiri Dr. Edouard Ngirente, yabwiye abaturage ko nta kintu cyagerwaho nta mutekano uhari, asaba abaturage kuwubungabunga, kwirinda amakimbirane yo mu miryango no kuyirinda, bagahera aho bagakora ibikorwa bibateza imbere.

Muri Ngororero, Minisitiri Dr. Ngirente yifatanyije n’abaturage mu gutangiza igihembwe cy’ihinga 2025 B, i Mwendo mu Murenge wa Kabaya ndetse asura n’ahakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Rukaragata mu Murenge wa Ngororero.
Mu butumwa yahaye abaturage yari yahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yagize ati “Turabizi ko muri Ngororero harimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ariko ntidushaka kugira ngo abana bate amashuri ngo bajye gucukura amabuye y’agaciro.”
“Gucukura amabuye y’agaciro iyo byemewe bikorwa n’abantu bageze ku myaka yo gukora ariko ntidukure abana mu ishuri ngo tubajyane gusarura icyayi cyangwa gucukura amabuye y’agaciro kandi byaragaragaye muri Ngororero ko ababyeyi benshi bagiye bakura abana mu ishuri bakabajyana muri iyo mirimo.”
Minisitiri Dr. Ngirente yasabye ababyeyi kwita ku bana babo babajyana mu ishuri, gutanga ubwisungane mu kwivuza no gukora cyane bakiteza imbere.
Ati “Ndagira ngo nabyo mutwemerere nka leta ko tugiye kubireka abana bari ku myaka y’ishuri bajye kwiga. Nyuma rero y’ibyo ngibyo haza kwita ku zindi gahunda za Leta muzi mwese cyane cyane ubwisungane mu kwivuza n’izindi gahunda. Ntihagire umuntu wo muri Ngororero urwara ngo ahere mu rugo kubera ko adafite amafaranga kandi atariteganyirije ubwisungane bwo kwivuza, reka rero tubyitabire tugire Ngororero ikize yeza igasarura byinshi, yorora akitunga igatunga imiryango.”
Agaruka ku bishobora gukoma mu nkokora iterambere abaturage n’igihugu baba bifuza, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente, yasabye abaturage kwirinda amakimbirane mu miryango kuko ariho umutekano wangirikira bikomeye n’iterambere rikadindira.
Ati “Turagira ngo muri Ngororero amakimbirane mu miryango tuyace. Nta mpamvu yo kugira amakimbirane mu miryango kuko birangira bigize ingaruka mbi ku muryango w’urugo ndetse no ku muryango Nyarwanda muri rusange, tuyirinde ubundi tugire igihugu gifite umutekano w’ibiribwa n’imibereho myiza.”
Usibye kwifatanya n’abaturage mu gutangiza igihembwe cy’ihinga, muri uru ruzinduko Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yanasuye ibikorwa by’iteranbere biri muri utwo turere birimo amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, inganda, ubukorikori n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Ahatangirijwe igihembwe cy’ihinga hose abaturage bahawe na Leta imbuto y’ibirayi n’ifumbire ku buntu nabo basabwa kongera umusaruro w’ibyo beza.
