Amakuru

kwibohora:mu rwego rwo kwizihiza imyaka 26 u Rwanda rumaze rwibohoye umujyi wa Kigali Watashye ku mugaragaro ibikorwa by’iterambere

Umujyi wa Kigali urashima iterambere ugezeho nyuma y’urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangijwe n’ingabo zari iza RPA-Inkotanyi ari nazo zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu gihe Abanyarwanda n’ishuti z’u Rwanda twizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 26, umujyi wa Kigali urishimira iterambere umaze kugeraho nyuma y’imyaka 26 u Rwanda ruvuye mw’icuraburindi ry’intambara zurudaca zahoraga zihanganishije amoko bitewe n’ubutegetsi bwari buri ho

Ibi bikaba byishimirwa nyuma yuko mu turere dutatu muri tune tugize uyu mujyi wa Kigali hatashywe inyubako zitandukanye z’icyitegererezo aha tukaba twavuga nko mu karere kicukiro mu murenge wa Gahanga hatashywe kumugaragaro ishuri ry’icyitegererezo

Amashuri yatashywe ku mugaragaro

 

Mu karere ka Gasabo ho hakaba hatashywe inzu 14 mu murenge wa bumbogo mu rwego rwo gufasha abatishoboye gukomeza kwibeshaho ndetse n’iterambere ryabo muri rusange

Akarere ka Gasabo kubakiye abatishoboye

Mu karere ka Nyarugenge ho hakaba hatashywe ku mugaragaro inyubako 8 zubakiwe abatishoboye mu mudugudu w’icyerekezo wa Rugendabari akaba yaratewe unkunda na RSSB_RWANDA

Akarere ka nyarugenge

Ibi bikorwa byose bikaba byatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa 4 Nyakanga 2020 banashimira ingabo z’uRwanda zabohoye i gihugu hakaba hari umutekano n’umudendezo mu gihugu cyose abaturage bakaba bakomeje kwesa imihigo biyubakira igihugu cyababyaye.

harakabaho inkotanyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button