#Kwibohora29 Rusizi:Ibyaranze umunsi wo kwibohora(REBA MU MAFOTO)
Tariki ya 4 Nyakanga buri mwaka u Rwanda rwifatanya n’isi yose kwizihiza umunsi wo kubohora igihugu .
Ni umunsi ugize icyo usobanuye ku banyarwanda b’ingeri zose Yaba ababa mu gihugu no hanze yacyo.Ni umunsi urangwa no gutaha bimwe mu bikorerwa byagezweho mu mpande zitandukanye z’igihigu ;aho hishimirwa abyo bikorwa hagatangwa n’inama zo kubungabunga ibyagezweho bisigasirwa hirinda icyatuma bihungabanywa.
Ku rwego rw’akarere ka Rusizi uyu munsi wo kwibohora wabereye ahitwa Kibangira aho hatashywe inzu 13 zubakiwe abaturage babaga mu bikoni bya bagenzi babo nkuko byatangajwe n’Ubuyobozi bw’aka karere .
Hatashwe isoko rya Kibangira ryubatswe Kibangira hanakorwa urugendo rwo kwibohora ;ibi byose abaturage bakabishimira Nyakubahwa Perezida wa Repulika Paul Kagame wayoboye Urugamba rwo kubohora u Rwanda.
Mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Rusizi:
Mu murenge wa Bweyeye hakozwe ibikorwa bitandukanye hanatahwa ku mugaragaro ibyagezweho muri uwo murenge wa Bweyeye nkuko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Uyu murenge yabitangarije Kivupost ; aho hatashyweUmuyoboro w’amazi wa Rasano;wacyemuye ubuke bw’amazi bwaharangwaga .Uyu muyoboro witezweho gutanga amazi mu bice bitandukanye by’uyu murenge .
Mu bindi bikorwa abanyeshuri biga muri VTC Kiyabo bamuritse imyenda bikoreye yahise inaboba abaguzi Ako kanya ahubwo iba micye;aba bana Kandi bamuritse uburyo bakora installation nkabiga Technique.
Mu kurwanya imirire mibi hatanzwe amata n’indyo yuzuye ku bana mu kugaragaza kwibohora ku igwingira ry’abana no kwimaka imirire iboneye ku bana.
Hateganyijwe umukono w’amaguru hagati y’ingabo z’igihugu zikorera muri ako gace n’abakozi b’Umurenge wa Bweyeye.
Hatanzwe Matelas ku miryango itishoboye mu murenge wa Nyakabuye mu rwego rwo guca nyakatsi ku buriri hakaba hateganyijwe n’igikorwa cyo kwidagadura mu bice bitandukanye by’abatuye aho.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muganza nkuko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Uyu murenge Bwana Rwango abivuga ibikorwa by’uyu munsi byibanze ku gutaha amazu yubakiwe abatishoboye mu kagari ka Gakoni mu gucyemura ibibazo bikibangamiye imibereho y’abaturage ;hatahwa igikoni cyubatswe muri GS Muganza A .
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gikundamvura butangaza ko bwatashye amazu yose hamwe 73 harimo 20 yubatswe kuva hasi na 53 yavuguruwe mu rwego rwo gucyemura ibibazo bibangamiye abaturage;hatanzwe ibiganiro bisobanurira abaturage iby’uyu munsi ;hagakomeza ibiganiro birasozwa n’imikino iribuhuze utugari two muri uwo murenge
Mu murenge wa Mururu uyobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa Ngirabatware James Yavuze ko hatashwe amazu 14 Yubakiwe Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994 batujwe mu mazu meza bubakiwe hanatangwa n’ibiganiro bigaruka kuri uyu munsi wo kwibohora .
Turakomeza no mu bindi bice by’akarere ka Rusizi.