AmakuruKwibuka

Kurota usubiza u Rwanda mu icuraburindi ni ukurota inzozi mbi utazigera ukabya- Minisitiri Marizamunda

Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda yaburiye abigamba gutera u Rwanda ko izo nzozi ari mbi kandi badateze kuzikabya, asaba urubyiruko kubima amatwi ahubwo bagaharanira kumenya amateka y’Igihugu no gusigasira ibyagezweho.

Mu gikorwa cyo Kwibuka no kunamira Inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi ziciwe mu cyahoze ari Ingoro y’Urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri, Court d’Appel, Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda yasabye urubyiruko kutarangazwa n’abirirwa bigamba gutera u Rwanda ahubwo bagaharanira kumenya amateka y’Igihugu no gusigasira ibyagezweho.

Yagize ati “Kurota usubiza u Rwanda mu icuraburindi, ni ukurota inzozi mbi utazigera ukabya. Nongere nibutse urubyiruko rwacu nimwe Rwanda rw’ejo, mumenye aya mateka yacu muvanemo amasomo muharanire ko atazisubiramo na rimwe.

“Mwambarire kurwanya icyo aricyo cyose cyashaka guhungabanya ubumwe bwacu aho cyaturuka hose n’ababa bakiri inyuma bose, muhahe ubwenge mwubake ubushobozi mushyire hamwe imbaraga musigasira ibyagezweho no kubaka u Rwanda twifuza.”

Minisitiri Marizamunda, yibukije abaturage ko abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri batari mu Gihugu gusa ahubwo ko hari n’abari mu mahanga bityo ko nabo bakwiye kurwanya mu buryo bwose bushoboka kugira ngo badasubiza Igihuhu mu icuraburindi.

Ati “Ntabwo abashaka gusubiza u Rwanda mu icuraburindi bari hano gusa imbere mu gihugu, no hanze hari abandi bagihanyanyaza bavuga ko bashaka gutera u Rwanda, bavuga ko bashaka gukuraho ubuyobozi twihitiyemo bakarangiza gahunda batangiye.”

“Mujya mubibona cyangwa mwaranabibonye bizeza ibitangaza aba hariya hakurya bahungiye, abayobozi baho. Nabo mu bushishozi buke bakicinya icyara ko bazarasa ku Rwanda bibereye iyo kure, ariko mwarabibonye ko umugambi wabo wabapfubanye ku manywa y’ihangu.”

Mu Rwibutso rwa Musanze haruhukiyemo imibiri y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ibarirwa muri 800 biciwe mu cyahoze ari Court d’Appel ya Ruhengeri, bari baturutse mu cyahoze ari Busengo ubu ni mu Karere ka Gakenke n’abari batuye mu Mujyi wa Ruhengeri ubu ni muri Musanze.

Bahazanywe babeshywa ko bahahungishirizwe ngo babarinde ariko kuwa 15 Mata 1994, interahamwe zifatanyije n’abasirikare ba FAR babiraramo barabica nyuma baza kujugunywa mu byobo byacukurwagamo umucanga byari inyuma y’aho Perefegitura ya Ruhengeri yakoreraga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button