Imikino

K’ubufatanye n’ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri(FRSS), FERWABA iri gutoranya impano mu gihugu hose

kuva tariki ya 26 kugeza 30 ugushyingo mugihugu hose haratoranywa Impano uyu munsi bari mukarere ka Nyagatare

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Basketball (FERWABA) ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri (FRSS) riri mu gikorwa cyo gushakisha impano za Basketball mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Iki gikorwa gihagarariwe n’Ushinzwe Iterambere rya Basketball muri FERWABA Bwana Moise Mutokambali, Cyatangiriye mu Ntara y’amajyarugu, ubu iki gikorwa kirikubera mu Burasirazuba kuri Site ya Matimba.

Moïse Mutokambari usanzwe anatoza The Hoops ari kumwe n’umwe mubo bafanyije igikorwa

Site zindi igikorwa cyo gushaka impano za Basketball kizaberaho kuva tariki ya 26 kugeza 30 uku kwezi turimo:

Umujyi wa Kigali: Stade Amahoro, Centres de Jeunes Gatenga, Club Rafiki Nyamirambo.

Amajyaruguru: APICUR, GS Gasiza, GS Masoro Ruli

Uburasirazuba: St Aloys Rwamagana, Centre des jeunes Kayonza, GS Muzizi, Matimba Catholic

Intara y’amajyepfo: E.P St Andre de Gitarama, Nyanza Olympic Center, GSO Butare, GS Gikonko Catholique

Intara y’uburengerazuba: GS Stella Marris, GS Gihundwe

Amafoto: MEDIA/FERWABA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button