Iyobokamana

Kubera Coronavirus inzara ishobora kuzajya ihitana abana 10,000 ku kwezi nkuko byatangajwe na UNICEF

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) ritangaza ko mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, hagaragara umubare munini w’abana bahitanwa n’imirire mibi.

Hashingiwe kuri ibi byose bagaragaza ko hatagize ikintu gikorwa ku ngamba zikomeye zirimo na “Guma Mu Rugo” bishobora kuzateza ingaruka ku bana, bishobora gutuma abana bagera ku 10,000 bazajya bahitanwa n’inzara buri kwezi.

Uyu muryango w’abibumbye wita ku bana ukomeza utangaza ko bitewe na gahunda za Guma Mu rugo, usanga bigoranye kugera ku masoko no kuba abantu baona uburyo bwo gukorera amafaranga. Aho nko mu bihugu bikennye ababyeyi bahitamo guhaha ibiribwa bibegereye, akenshi batitaye ku ntungamubiri z’ibigize, bakabiteka uko biri batitaye ku ngaruka bishobora kugira ku bana babo ndetse nabo ubwabo.

Ibi bikaba bishobora kuzongera indwara nyinshi ziterwa n’imirire mibi kuko nk’abana bafite barware bwaki bashobora kuziyongera kugera ku 550,000

Kaminuza ya John Hopkins itangaza ko imibare y’abantu babarirwa mu 700,000 bakiri muri gahunda ya Guma mu rugo, abantu bamwe na bamwe bakaba nta bushobozi buhagije bafite bwo gutuma byibuze babona uko barya byibura inshuro 2 ku munsi.

Umuryango w’abibumbye wita ku buzima OMS, uvuga ko ingaruka z’imirire mibi ziterwa n’icyorezo cya Coronavirus, zidahagarikiwe hafi zishobora kuzateza ikibazo gikomeye mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button