Amakuru

Kubera amasasu yavugiye inyuma ya white house byatumye prezida Donald Trump asohorwa byihuse mu kiganiro n’abanyamakuru

Urwego rw’ibanga rushinzwe kurinda abayobozi bakuru n’imiryango yabo rwasohoye bwangu Perezida Donald Trump wa Amerika mu kiganiro n’abanyamakuru, nyuma y’amasasu yarasiwe hanze y’ibiro bya White House.

Umukozi w’urwo, yazamutse igitaraga yihuta aho Trump yari ahagaze arimo agirana ikiganiro n’itangazamakuru  maze aramwongorera.

Doreko y’anahise asohorwa muri icyo Cyumba prezida Trump yumvikanye avuga ngo “Oh” na “Ni ibiki biri kuba?”. White House yahise ifungwa yose kubera ibi byabaye kuwa mbere.

Hashize iminota icyenda, perezida Trump yagarutse, avuga ko ibintu byasubijwe mu buryo, ko hari umugabo wari urashwe.

Urwego rw’ibanga rwa Amerika rwatanze amakuru yemeza ibyaye, ruvuga ko hari umukozi mu nzego z’umutekano warasanye ku muhanda wegereye ibiro bya White House.

Uru rwego rwagize ruti: “umugabo hamwe n’umukozi w’urwego rw’ibanga rwa Amerika bose bajyanywe mu bitaro”, rwongeraho ko “muri icyo gihe nta cyahungabanyije White House cyangwa uwo turinda wese”.

Perezida Trump yabwiye abanyamakuru ko “mubyo yumvise”, uru rwego rwarashe ukekwa wari ufite imbunda.

Yavuze ko atazi niba uwo muntu yari agamije kumugirira nabi.

Ati: “Wasanga ntaho bihuriye nanjye”.

Perezida Trump ariko yemeje ko ari ikintu kidasanzwe, ashimagiza ubunyamwuga bw’uru rwego.

Umunyamakuru yamubajije niba adafite ubwoba kubera ibimaze kuba.

Perezida Trump aramusubiza ati: “Urabona mfite ubwoba? ,Nta kundi aha ni ku isi, kandi isi nta gihe itabaye ahantu hateye ibibazo. Ntabwo ari ibintu byahano gusa.

“Iyo usubije amaso inyuma mu binyejana byashize, ubona ko isi yahoze ari ahantu hateye ibibazo, hateye akaga cyane, bizakomeza, niko nkeka, mu gihe runaka”.

Yabwiye abanyamakuru ko yaherekejwe akagezwa mu cyumba akoreramo ’Oval Office’ ubwo ibi byariho biba.

Abandi bategetsi basohowe muri iki kiganiro barimo minisitiri ushinzwe ubukungu n’ushinzwe ingengo y’imari. Icyumba cyaberagamo icyo kiganiro cyahise gifungwa.

Ibiro ntaramakuru bya Amerika bivuga ko umuntu warasiwe hafi aho ashobora kuba yakomeretse bikomeye cyane.

Bivugwa kandi ko bari gusuzuma niba uwateye aha hantu nta kibazo cyo mu mutwe yaba afite.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button