Imyidagaduro

Ku bakunzi ba La Casa De Papel igice cya nyuma kigiye gushyirwa ahagaragara

Filime y’uruhererekana izwi nka La Casa De Papel (Money Heist), yakunzwe cyane n’abatari bacye kuri iyi isi dutuye, byumwihariko hano iwacu mu Rwanda, kuri ubu hakaba hagiye gushyirwa hanze igice cyayo cya nyuma.

Iyi filime ikozwe mu buryo bwa filime z’imirwano (Action movie), ikaba yarakinnyemo abakinnyi batandukanye bagiye biyita amazina y’imijyi ikomeye hano ku isi yacu, harimo n’umujyi wo mu gihugu cya Kenya uzwi nka Nairobi ndetse n’indi mijyi nka Tokyo, Moscow, Berlin, Rio de janeiro, Denver, Helsinki na Oslo.

Iki gice cya nyuma kigiye gushyirwa hanze kizaba ari igice cya gatanu kiyi filime kuko ibice byamaze kurangira byari 4, igice giheruka gushyirwa hanze cyari icya kane cyikaba cyari kigizwe na episode zigera ku munani.

Mu gusoza iyi filime ya La Casa De Papel, uwanditse iyi filime y’uruhererekane bwana Pina Alex, yavuzeko bateganya gushyira hanze episode zigera ku icumi, zizaba zigaragaramo abakinnyi bashya batari basanzwe bagaragara muri iyi filime, barimo uwitwa Patrick Criado icyamamare muri sinema mu gihugu cya Espagne ndetse na Angel Miguel.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button