Mumahanga

Kinshasa: Uwari Minisitiri w’ubutabera Celestin tunda ya Kasende yamaze kwegura

Minisitiri w’intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Célestin Tunda Ya Kasende kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 11 Nyakanga 2020, yagejeje ubwegure bwe kuri Minisitiri w’Intebe, Sylvestre Ilunga Ilunkamba.

Ni nyuma yaho muri Congo Kinshasa hari hamaze iminsi havugwa ikibazo cya Minisitiri w’ubutabera Celestin tunda ya Kasende wo mw’ishyaka rya Joseph Kabila, bijyanye n’imyitwarire itari myiza yagiye agaragaza itarishimiwe na Perezida Felix Tshisekedi, ibi byatumye uyu mugabo atabwa muri yombi ndetse anasabwa kwegura nyuma yo kurekurwa.

Célestin Tunda, ni umukandida ukomeye mu ishyaka ry’abaturage riharanira kwiyubaka na demokarasi (PPRD) rya Joseph Kabila, yari amaze ibyumweru bibiri atemerewe kwitabira inama z’abaminisitiri nk’uko byategetswe n’umukuru w’igihugu Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo.

Perezida Tshisekedi ntiyigeze yishimira kuba Minisitiri w’Ubutabera we, ku giti cye, yaratanze igitekerezo mu izina rya guverinoma mu Nteko Ishinga Amategeko ku byifuzo by’imishinga y’amategeko yatangijwe na Aubin Minaku na Garry Sakata ku ivugurura ry’ubutabera.

Ni imishinga y’amategeko yari guha abanyapolitiki ububasha bwo kurushaho kugenzura ubucamanza. Tshisekedi akaba mu ijambo rye we yaravuze ko azamagana ivugurura iryo ari ryo ryose ryangiza ubwigenge bw’ubucamanza.

Mu itangazo ryatambutse kuri televiziyo y’igihugu Tunda ntiyatangaje impamvu yeguye ku mirimo ye. Gusa, kutavuga rumwe ku mishinga y’abasangirangendo ba politiki ba Tunda cyo guha minisiteri y’ubutabera kurushaho kugenzura ubucamanza byagaragaje ibibazo biri muri guverinoma ihuriweho n’ubutegetsi hagati ya Perezida Felix Tshisekedi n’uwo yasimbuye Joseph Kabila.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button