Imyidagaduro

Kimwe mu bitaramo udakwiye gucikwa niba uri umunyabirori

Mu Rwanda hamaze kuba igicumbi cy’ibirori ndetse n’ibitaramo kubera impamvu nyinshi zirimo n’umutekano udakemangwa ni muri urwo rwego  ishyirahamwe RSJF ryateguye igitaramo cyo kumurika Ihuriro ry’Abanyamakuru b’Imyidagaduro mu Rwanda, ” “Rwanda Showbiz Journalist Forum official launch” kizaba kuri uyu wa gatanu 06/12/2019

Igitaramo kigiye gushyira iherezo ku itangazamakuru ry’imyidagaduro rijagaraye

Nyuma y’igihe kitari kinini hamenyekanye urutonde rw’abahanzi bazataramira abanyarwanda mu buryo butunguranye Bruce Melody aje yiyongera ku bandi bahanzi bari basanzwe baratangajwe barimo, “Tom Close, Riderman, Andy Bumuntu, Uncle Austin, Alyn Sano, Ruti Joel, P Fla, Fireman, Yverry na Peace Jolis.”

Bruce Melody yiyongereye kurutonde rw’abazatarama

Iki gitaramo  kizabera Camp Kigali hamaze kumenyerwa ibitaramo kizatangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri, kwinjira ni ibihumbi bitatu ku banyeshuri, ibihumbi bitanu mu myanya isanzwe n’ibihumbi icumi mu myanya y’icyubahiro yahawe agataziro ka VIP.

Iri huriro rya ‘Rwanda Showbiz Journalists Forum’ (RSJF), icyo rigamije ni uguhindura imikorere y’itangazamakuru ry’imyidagaduro binyuze mu mahugurwa, ubuvugizi, gufasha n’ibindi byo guca akajagari gakunze gushinjwa ibitangazamakuru ndetse no guha umujyo abanyamakuru b’imyidagaduro cyane akenshi usanga bakora uko bishakiye .

Ibyamamare bizasusurutsa iki gitaramo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button