Kimisagara:Batawe muri yombi kubera kubaka ku mibiri yabazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994 mu Rwanda
Mu Murenge wa Kimisagara, hagaragaye Umugabo warongoye Umugore yiciye Umugabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bombi bagafatanya kubaka Inzu hejuru y’icyobo cyajugunywemo Umugabo we, ndetse n’Abandi batutsi biciwe muri ako gace, bagamije guhishira iyo mibiri yari yajugunywe muri icyo cyobo.
Uwo mugabo ndetse n’umugore we Batawe muri yombi, ubu bakaba bakurikiranyweho icyaha cyo kuzimiza cg gutesha Agaciro ibimenyetso, cg Amakuru y’Ibyerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iki cyaha Baramutse bagihamijwe n’Urukiko, Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rutangaza ko bahanishwa Igihano cy’Igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarengeje imyaka 9, n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 500,000 FRW ariko atarenze 1,000,000 FRW.
Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B Thierry aherutse gutanga ubutumwa
Busaba abantu bose bafite amakuru y’aho abantu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bajungunywe ko bayatanga kugirango bashyingurwe mu cyubahiro bakwiriye, kuko kudatanga ayo makuru bikazamenyekana ko wanze kuyatanga nkana, ari icyaha gihanwa n’amategeko.