
Kilimobenecyo wahanze Ibendera n’Ikirangantego by’Igihugu, Inote n’ibirango bya RDF yitabye Imana
Kilimobenecyo Alphonse, umwe mu banyabugeni ukomeye mu Rwanda wahanze Ibendera n’Ikirangantego by’Igihugu, Inote zose zikoreshwa, igiceri cya 100 n’ibirango bitandukanye by’Ingabo z’u Rwanda, RDF, yitabye Imana.
Inkuru y’urupfu rwa Kilimobenecyo yamenyekanye ku wa Gatandatu tariki 19 Mata ivuga ko yaraye yitabye Imana afite imyaka 66 y’amavuko.
Kilimobenecyo yatangiye ubugeni akiri muto, yiga mu Ishuri ry’Ubugeni ku Nyundo, aratsinda, aharangije abona amahirwe yari yatanzwe na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete , ajya gukomereza iby’ubugeni muri Institut des Beaux-Arts de Kiev, yiga ibijyanye na ‘Arts graphiques’.
Asoje amasomo, yagarutse mu Rwanda maze mu 1988, abona akazi mu Icapiro ry’Ibitabo by’abanyeshuri aho yari ashinzwe ibijyanye no gutekereza ibishushanyo, gukosora amagambo no gukora inyigishusho (design).
Mu bihangano yahanze bigikoreshwa, harimo Ibendera ry’Igihugu n’ikirangantego cya Repubulika y’u Rwanda, inoti zikoreshwa mu Gihugu na bimwe mu birango by’Ingabo z’u Rwanda, RDF,.