Kigali:Yafatanywe Uruhushya rwo gutwara ibyinyabiziga ruhimbye n’amafaranga y’amiganano
Yafatiwe mu Mudugudu w’Akisoko, Akagari ka Nyamugari, mu Murenge wa Gatsata, ku wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2023, ahagana saa moya z’umugoroba.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko kugira ngo afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umucuruzi.
Yagize ati “Twahawe amakuru n’ukora akazi ko kubitsa no kubikuza amafaranga kuri telefone, wo mu Kagari ka Nyamugari, ko hari umugabo umwishyuye akoresheje amafaranga y’amiganano nyuma yo kumwoherereza kuri konte ye ya telefone, angana n’ibihumbi 37Frw”.
Ati “Hahise hategurwa igikorwa cyo kumufata, abapolisi bahageze basanga koko amafaranga yari amwishyuye agizwe n’inoti 6 za bitanu n’inoti 7 z’igihumbi ari amiganano, banamusatse bamusangana Uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga rwo ku rwego rwa B rw’uruhimbano, ahita atabwa muri yombi.”
Nyuma yo gufatwa yavuze ko ari undi muntu wamwishyuye ayo mafaranga atigeze avuga imyirondoro ye, ntiyanagaragaza uko yabonye urwo ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’uruhimbano.
SP Twajamahoro yashimiye umucuruzi wihutiye gutanga amakuru yatumye uyu mugabo afatwa, aboneraho kwibutsa abakora ubucuruzi, kujya bagenzura neza amafaranga bishyuwe mbere yo kuyashyira mu yandi niba atari amiganano.
Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gatsata, kugira ngo hakomeze iperereza mu gihe hagishakishwa undi wese ucyekwaho kubigiramo uruhare.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).
Ingingo ya 276 muri iryo tegeko ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose, inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.
Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni eshatu (3,000,000Frw) ariko atarenga Miliyoni eshanu (5,000,000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.