Amakuru

Kigali:Yafatanywe ibiro 70 by’urumogi

Mu karere ka Nyarugenge , mu kagali ka Nyabugogo, umudugudu wa Gakoni , uyu wa 08/06/2023, ku isaha ya saa mbiri 08h30, inzego z’umutekano zakoze umukwabu wo gufata abacuruzi b’urumogi.

K’ubufatanye bw’inzego z’umutekano zikorera murenge wa kigali (Police ,Dasso n’irondo ry’umwuga ) n’inzego z,ibanze hamwe Police ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) hakozwe hakozwe umukwabu hafatwa umudamu witwa Icyimanizanye Zawadi ufite Imyaka 27 , wafatanwe urumogi ibiro 70 harimo udupfunyika tw’urumogi ibihumbi 42,000.

Yabaga mu nzu yakodeshaga y’uwitwa Usabimana Innocent ufite Imyaka 52 yabanagamo n’umukozi we witwa Habinshuti Emmanuel ufite Imyaka 23 nawe akaba yaraziko urwo rumogi ruhari barucuruza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigali, Bwana Ntirushwa Christopher yabwiye HANGA NEWS ko
aba bacuruzi bakorasha amayeri menshi, avuga yuko bagenda barushyira ahantu hatandukanye bafite amadepo.

Ati:”N’abandi bafite uyu mugambi bazafatwa kuko mu murenge wa Kigali twahagurukiye kurwanya ibiyobyabwenge cyange urumogi, turifuza Kigali wacu ,icyeye izira ibiyobyabwenge cyane mu rubyiruko”.

Abafatiwe muri iki gikorwa , bajyanwe n’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge kugirango bakurikiranwe n’ubutabera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button