Amakuru

Kigali:Ni iki kitezwe mu mwiherero w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB)

 

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Kamena 2023 Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB) rwatangiye umwiherero ngarukamwaka w’iminsi itatu aho abayobozi b’Urwego bari busuzumire hamwe ibyo Urwego rwagezeho n’imbogamizi rwahuye nazo mu myaka itanu rumaze rushinzwe, bakanaganira no kuri gahunda y’ibikorwa (strategic plan) y’imyaka 5 iri imbere.

 

Nkuko byatangajwe n’uru rwego ;haraza gutangwa ibiganiro bitandukanye aho abayobozi bo mu nzego z’ubutabera aho Ministiri w’Ubutabera Ugirashebuja Eugene atanga ikiganiro kubitabiriye uwo mwiherero n’inzego  zishinzwe gukurikirana ibyaha by’ikoranabuhanga.(Cyber Security Rwanda)n’Ubuyobozi bwa Ministeri y’Ubutegetsi bw’igihugu(Ministry of Local Government).

Itegeko rishyiraho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ryashyizweho mu 2017 riteganya ko RIB ifite inshingano zikurikira:

Gukumira no kubuza ikorwa ry’ibyaha binyujijwe mu gushakisha no gukora iperereza ku bikorwa byose bifatika cyangwa mu ikoranabuhanga; gukora iperereza rigamije gushakisha, guhagarika no kuburizamo ibyaha biri gukorwa cyangwa ibyaha bishya n’udutsiko dukora ibikorwa bihungabanya cyangwa bishobora guhungabanya igihugu, abantu n’imitungo.

Gushakisha no gufata abenegihugu n’abanyamahanga bakekwaho ibyaha n’abahunze kubera gukora ibyaha hakurikijwe amategeko abigenga n’ibindi.

RIB nk’urwego rw’ubugenzacyaha rufite ububasha bwo gukora ibintu bikurikira:

1º Gufata abakekwaho ibyaha no kubafunga.

2º Gufunga agace k’ahantu no kutemerera abantu kukageramo cyangwa gushyira mu muhanda bariyeri, mu rwego rwo kurinda umutekano, gukumira cyangwa kugenza ibyaha.

3º gusaka umuntu, kwinjira mu nyubako cyangwa ahantu hakekwaho kuba hafitanye isano n’amakuru ashakwa hashingiwe ku ruhushya rwo gusaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button