Umujyi wa Kigali waburiye abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga
Umujyi wa Kigali wateguje kandi unaburira abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga kwimuka bagatura ahameze neza habarinda kugwa mu kaga katerwa n’imvura.
Mu itangazo umujyi wa Kigali wasohoye kuri uyu wa 8 Kanama 2023 wavuze ko abaturage batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga bakwiye kumva ibyo basabwa bakimuka mu gihe twegereje ibihe by’imvura nyinshi y’umuhindo.
Muri iri tangazo Kandi umujyi wa Kigali ugaragaza abaturage bagakwiye kwimuka aho bagaragaza nk’abantu baba batuye ahantu hafite ubuhaname buri hejuru ya 50 %. Gusa bakanagaruka kuhaba hubatswe ku buhaname bwa 30 na 50 ariko hakaba hubatswe bidakurikije amabwiriza ajyanye n’imiterere yaho.
Banagaragaza ko abaturage batuye kuri metero 5 za ruhurura abagakwiye kuhimuka kubera amazi menshi ahagaragara iyo imvura iguye ndetse n’abatuye mu mbago z’ibishanga (buffer zone ya metero 20).
Umujyi wa Kigali wanamenyesheje ibyagakwiye kuzirikanwa muri ibi bihe twegereje cy’umuhindo nko kuzirika ibisenge by’inzu;gukora fondation zikomeye z’amazu harindwa ko yakinjirwamo n’amazi; gusana inzu kubabiherewe uburenganzira;gukomeza ibikorwa byo kurwanya isuri no gusibura inzira z’amazu.
Mu gihe cy’imvura nyinshi amazi aba menshi bigatuma ashobora gutera inkangu ;ugasanga mu gihe cy’umuhindo umuyaga uba mwinshi ugahirika ibiti ari nako utwara ibisenge by’amazu.Umwaka yagize Ibiza byagaragaye mu mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali no mu ntara zigize igihugu.