Amakuru

Kigali:Turahirwa Moses agarutse imbere y’urukiko aburana ubujurire

Umuhangamideri Turahirwa Moïse (Moses) washinze inzu y’Imideri ya Moshions yambika abakomeye, agiye kuburana ubujurire ku cyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Moses Turahirwa ukurikiranyweho ibyaha birimo gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge, aherutse gufatirwa icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30 kubera impamvu zikomeye z’ibyagezweho mu iperereza ry’ibanze.

Ku wa 15 Gicurasi 2023 Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwari rwemeje ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo kugira ngo hakomeze iperereza ku byaha akurikiranyweho birimo gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi.

Ku wa 26 Gicurasi 2023, Turahirwa yandikiye Urukiko arusaba ko yahabwa itariki ya bugufi kugira ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kugira ngo abashe gukomeza amasomo ye.

Itariki yari yahawe mbere ni iyo ku wa ku wa 12 Kamena 2023 bivuze ko ariyo urukiko rwagumishijeho.

Ni inkuru tugikurikirana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button