Amakuru

Kigali:Société ya Airtel yamamazwaga n’abamotari igiye gusimburwa n’iya MTN

Ikigo cy’itumanaho MTN cyahaye abamotari bo muri Kigali umwambaro mushya, kibasezeranya kubafasha kubona ubwishingizi bw’ibinyabiziga byabo bakajya bishyura buhoro buhoro.

Muri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo abamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali bari babukereye baje gufata umwambaro mushya bamwe bawubonye ariko kubera ubwinshi bwabo abandi babwirwa ko bazawushyikiriza koperative zabo.

Ababonye uyu mwambaro bawishimiye ariko nabo basaba ko bawubonaho inyungu.

Hari abari bawunyotewe kubera uwo bari bafite washaje ariko bataha amaramasa.

Ni amasezerano hagati ya Sosiyete y’itumanaho ya MTN n’Umujyi wa Kigali.Umuyobozi w’uyu mujyi Pudence Rubingisa yagaragaje ko nta mafaranga ari muri aya masezerano ahubwo bizafasha kunoza isuku no gufasha abamotari gukoresha ikoranabuhanga.

Umukozi wa Mobile money muri Sosiyete y’itumanaho ya MTN philippe Gakuru abajijwe niba abamotari hari amafaranga bazabona yo kwamamaza yavuze ko ntayo ahubwo hari indi nyungu bazabona irimo no kubafasha kwishyura buhoro buhoro ubwishingizi bwa moto.

Ni amasezerano y’imyaka 2 aho ku ikubitiro abakorera mu mujyi wa Kigali ari bo batangiriweho bahabwa uyu mwambaro iki gikorwa kikazakomeza no mu ntara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button