Kigali:Rib yerekanye agatsiko k’abajura bibaga Moto
Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanye moto 10 rwafashe zibwe mu bihe bitandukanye mu bice by’Umujyi wa Kigali, nk’ahazwi nka CHIC, Nyabugogo, mu mujyi rwagati ‘Quartier Matheus’ n’ahandi.
Izo moto zerekanywe kuri uyu wa 3 Gicurasi 2023, kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo iherereye mu Murenge wa Rwezamenyo ho mu Karere ka Nyarugenge.
Kuzikurikirana byavuye ku birego by’ubujura bwa moto byatanzwe muri RIB, ihita itangira iperereza hanyuma mu matariki atandukanye ku wa 26 – 27 Mata 2023, hafatwa abantu 11 bari bamaze kwiba moto 10.
Abazibaga bazijyanaga i Muhanga, bakazishyira umukanishi w’imyaka 24 uzwi nka Gashuhe wabanzaga kuzisenyera mu zindi agahinduranya n’ibimenyetso byose ku buryo umuntu atabasha kuyitahura mu muhanda.
Gashushe yafatanywe na mugenzi we uzwi nka Sankara w’imyaka 25 uri mu bacuze uwo mugambi akaba n’umukuru w’abo bajura, hafatwa undi w’imyaka 28 bafatanyije gushaka abandi bajura na Kabila w’imyaka 40, ari na we mukomisoyoneri wagurishaga moto zibwe.
Abafashwe baguze moto zibwe ni Usabyimana Jean baptiste w’imyaka 29, Twizeyimana Landouard w’imyaka 35, Hategekimana Felin w’imyaka 35, Nkurikiyimfura Laurent w’imyaka 41, Nkundabanyanga Enias w’imyaka 47, Ntakirutimana Patrice w’imyaka 34 na Nsengiyumva Jean Bosco uzwi nka Salim w’imyaka 31.
Bose baguraga izo moto nyuma bakazisenyera muri moto zishaje ku buryo wabonaga ishaje ariko wayatsa ukumva ifite moteri nshyashya nk’iyaguzwe ejo.
Aba bajura bacurishije imfunguzo zitandukanye bakajya bazifashisha batsa moto basanze aho iparitse.
Aba bajura kandi hari uko abafata nimero ya moto bakayikuzaho icyuma noneho bagafata nomero ya carte jaune ya yandi bayisenyeyemo akaba ari yo bandika kuri cya cyuma cya moto bibye mu buryo bw’ubuhanga, aho kubivumbura byabaga bigoye.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yagaragaje ko RIB ishimira Abanyarwanda batanze amakuru kugira ngo abo bajura bafatwe ndetse aburira n’abagura ibyibano ko nibaramuka bafashwe bazashyikirizwa ubutabera.
Ati “Turasaba abacuruza ibikoresho by’ibinyabiziga kugira amakenga mu gihe bagiye kugura ibyo bita imari kuko umunsi tuzaza mu iduka ryawe ntutwereka inyemezabuguzi uzakurikiranwa kuko ucuruza ibyibwe.”
Yasobanuye ko abo babigura ari bo batiza umurindi ubu bujura kuko “aramutse acyibye adafite aho akigurisha abireka. Ariko kuko azi ko bahita bamwishyura arabyiba. Abagura ibyibwe nibarekere aho. Ni bo tugiye gukurikizaho.”
Yatangaje ko kugira ngo nyiri moto amenywe bishingira ku birego biba byatanzwe bakazana za ‘carte jaune’ zabo zigasuzumwa, agaragaza ko hari n’abamaze kuboneka.
Kuri ubu aba bajura bakurikiranyweho ibyaha bine birimo icyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, icyo kwiba, icyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano n’icyo gucura umugambi wo gukora icyaha.
Icyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo gihanwa n’ingingo ya 224 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Umuntu wese urema umutwe ugamije kugirira nabi abantu cyangwa ibyabo, hatitawe ku mubare w’abawugize cyangwa igihe uzamara, ufasha kuwushyiraho, uwuyobora, uwutunganya, uwujyamo, uwoshya abandi kuwujyamo, uwushyiramo abantu ku gahato, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 imyaka ariko kitarenze 10
Icyaha cyo kwiba gihanwa n’ingingo ya 166 y’itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange aho ugihamijwe ahabwa igifungo kitari munsi y’umwaka ariko kitarenze imyaka 2 n’ihazabu ya miliyoni 1Frw ariko itarenze miliyoni 2 Frw, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi 6 cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Impamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba gihanwa n’ingingo ya 167 y’itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.