Amakuru
Kigali:RIB yafunze batandatu bacyekwaho kwiba amaterefone
RIB yafashe agatsiko k’abajura 6 bakekwaho ubujura bw’amatelefone n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga. Telephone 35 bafatanywe muzo bibye zashyikirijwe ba nyirazo
Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe dosiye zabo zirimo gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB irashimira ubufatanye abaturage bakomeje kuyigaragariza batanga amakuru kugira ngo abagizi ba nabi bafatwe.
RIB iranibutsa abantu bafite umugambi uwo ariwo wose wo kwishora mu byaha ko bakwiriye kubireka kuko RIB n’izindi nzego zishinzwe umutekano w’abantu n’ibyabo badateze kudohoka mu kurwanya abo bishora mu byaha.