Kigali:Polisi na RIB bagiranye ibiganiro bigamije guteza imbere ubufatanye
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Ukwakira, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, habereye ibiganiro byahuje Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) n’itangazamakuru bigamije gushimangira ubufatanye mu guteza imbere umutekano n’ubutabera.
Atangiza ibi biganiro, Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu Gihugu, Alfred Gasana, yavuze ko izi nzego zombi zifite byinshi zihuriyeho ku mutekano w’igihugu n’ubutabera.
Ni ibiganiro byitabiriwe n’abarimo; Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) Col. (rtd) Jeannot Ruhunga.
Minisitiri Gasana, ku ishusho y’umutekano mu gihugu, yavuze ko muri rusange umutekano umeze neza, inzego zombi Polisi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha zuzuzanya mu nshingano zifite zigira uruhare rw’ingenzi mu iterambere rirambye.
Yagize ati: “Umutekano umeze neza uretse ibiza byagiye bigaragara kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka turimo bigasenya amazu, bigahitana abantu, amatungo ndetse n’ibikorwaremezo. Muri iyi minsi kandi harimo kugaragara ubujura bw’ibikorwaremezo nk’insinga z’amashanyarazi n’ibindi ndetse hakaba n’abarimo gusiga ubuzima muri ubu bujura.”
Yavuze ko abanyarwanda bakeneye umutekano n’ubutabera kugira ngo babashe gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu mu bushobozi bwabo kandi ko Ibi bisaba gukorana umwete, gutekereza neza, gutanga serivisi nziza, guhanga udushya no kurinda ibyagezweho.
Yasabye ko hashyirwa ingufu mu kurwanya ibyaha nk’ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gukumira impanuka zo mu muhanda.
IGP Namuhoranye yavuze ko ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda na RIB atari amahitamo ahubwo ko ari inshingano zihuriyeho zo kurinda ituze, umutekano n’ubutabera by’abanyarwanda.